Rwamagana: Hatashywe ku mugaragaro inzu y’Akagari isimbura iyari ishaje

Umuhango wo gutaha Akagali ka Nyamatete witabiriwe na Mayor w'Akarere ka Rwamagana, sécretaire w'Intara y'Iburasirazuba n'abaturage.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bashimishijwe nuko bubakiwe Akagari gashya gasimbura akari gashaje. Kubatswe kubusabe bw’abaturage, ubwo habaga umuganda rusange mu kwezi kwa 5, abaturage nibwo bagasabye ubuyobozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba niwe wayoboye iki gikorwa cyo kubaka Akagari kurinda kigera k’umusozo, kubatswe k’ubufatanye n’ubuyobozi, numuganda wakorwaga n’abaturage

Gutaha Akagari ka Nyamatete byari ibyishimo byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora kunshuro ya 28 wabereye mu Murenge wa Karenge, abayobozi batandukanye bakaba bari bitabiriye

Sahinkuye Prudence wo mu Kagari ka Nyamatete asobanura uburyo akagari bari bafite mbere kari gashaje kandi ari gato yagize ati “Mukuri kari gashaje yaba ari inzugi, amabati, nta ntebe zahabaga, none urabona ko tubonye Akagari kanini, karimo intebe nshyashya zo kwicaraho.

Agira ati “ubu uzajya uza ubaze ikibazo ufite bakigusubize wicaye nta kibazo. Prudence akaba asaba ko banabona umuriro n’amazi”

Nyirangirente Theodette wo mu mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Nyamatete, mu murenge wa Karenge ati “mbere twari dufite Akagari kameze nabi, gashaje kuburyo n’umuntu waturukaga n’ahandi yavugaga ati ese ubu aka ni akagari? ntikari kadushimishije.

Agira ati “ubu nkuko mubibona no kumaso yacu turishimye, agihe cyari iki, burya ahantu hiyubashye iyo uhajya uhajya wishimye, ariko iyo hasanabi nawe ubawumva bitameze neza Kuba akakagari kubatswe mu gihe gito bigaragaza ko ubuyobozi buba butureberera ibyo dusabye burabyumva bukadufasha”.

Mukandekezi Françoise wo mu Kagari ka Nyamatete nawe avuga ko Akagari kambere kari kababangamiye kuko ngo hari nk’igihe imvura yagwaga, abaturage babaye benshi bakabura aho bugama,.

Ati “Nti twanyagirwaga ariko twese wasangaga tujya muri sale turimo turi benshi tudatandukanye twegeranye cyane, Aka kagari kaje tugakeneye”.

Bamwe mu baribitabiriye ibirori by’umunsi wo Kwibohora mu Murenge wa Karenge.

Mbonyumuvunyi Radjabu, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze uburyo abaturage bagejeje ibyifuzo kuri Nyakubahwa Guverineri, ubwo yakoreraga umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi mu Kagari ka Nyamatete. Ati: abaturage bamugejejeho ibyifuzo n’ibitekerezo arabyacyakira abiha n’umurongo arabibemerera kuko bari bafite ibiro by’Akagari gashaje cyane bimeze nabi, bahitamo kuba banabyihoreye kubikoreramo, akagari gakorera ahandi kakodesherezwaga kugirango babanze basuganye imbaraga bazubakirwe ibiro by’Akagari.

Ati “Muri ubwo busabe yabemereye ko bigiye gukorwa kandi vuba, hanyuma kumunsi nkuyu utagira uko usa wo kwibohora tukazaba dufite ibiro byiza by’Akagari bikaba byanatashywe”.

Akomeza ati “ibindi tuzashyiramo bizafasha abaturage harimo, televiziyo, za sola kuko hano nta mashanyarazi arahagera, n’ikigega cy’amazi kuburyo abaturage bazaba babonera serivise hano no kureba televiziyo k’utayifite bazajya baza hano muri sale bakareba aho igihugu kigeze, bakareba ababatanze iterambere nabo bakaba babigiraho”.

Inzu y’Akagari igizwe n’icumba cy’inama, ibiro by’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari, ibiro by’abunzi, n’ibiro byahazajya habikwa ibikoresho ndetse n’impapuro zikenewe kuba zabikwa, hakaba n’ubwiherero.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 4 =