Mu gihe Abatutsi Bicirwaga I Murambi Bucyibaruta yazindutse yisomera Amadosiye ku kazi

Ibiro bya perefe byabaga muri iyi nyubako ahitegeye I Murambi neza.

Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya cyenda cy’urubanza ruburanishwamo Bucyibaruta Laurent wari perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro uregwa ibyaha bya Jenoside, urukiko rwahase ibibazo uregwa ku bwicanyi bwakorewe abatutsi mu rukerera rw’itariki 21 Mata 1994 mu ishuri ry’imyuga rya Eto Murambi ryubakwaga.

Uwunganira abaregera indishyi, yabajije uregwa igihe yumviye urusaku rw’amasasu i Murambi, ati “hari saa ngahe?” Bucyibaruta amusubiza agira ati ” saa cyenda z’igitondo (3h du matin). Nababwiye ko nagumye iwanjye bukeye njya ku kazi mpamagara komanda wa jandarumori (gendarmerie) mubaza ambwira ko nawe byamurenze.”

Uwunganira abaregera indishyi ati “ariko ubwicanyi bwakomeje umunsi wose, ntacyo wari gukora, ahantu wakusanirije abantu?kuki utamuhamagaye i zo saa cyenda z’igitondo ngo mushake icyo mukora?”

Uregwa ati ” icyo gihe twari mu rugo twese dufite ubwoba, ntabwo nari kubasha guhamagara twari duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu, kuko twumvaga ko nibava i Murambi baza iwanjye, ntabwo ako kanya natekereje kumuhamagara.”

Uwunganira abaregera indishyi ati ” ntiwabitekereje abantu ibihumbi bari kwicwa?” Uregwa ati” Mu gitondo saa cyenda sinari guhamagara.” Uwunganira abaregera indishyi ati” Wategereje ko babanza kubica bose?” Bucyibaruta ati” Sinategereje ko bose bicwa mbere yo kugira icyo nkora, ibyo nibyo ungerekeyeho. ntabwo nari nzi uko ubukana bwabyo bumeze.”

 Perefe yazindukiye mu Biro bye

Ubushinjacyaha bwabajije     Bucyibaruta buti “uri ku biro byawe, ushobora kureba i Murambi, ese wararebye ubona ibyabaye?” Uregwa ati” ndi ku biro sinashoboraga kuhabona neza, kuko hari kure kandi hari umusozi wankingirizaga, sinahabona.”  Ubushinjacyaha bwongera kumubaza buti ” uri kuri perefegitura ntiwaharebaga, cg nta courage yo kuhareba wari ufite? ” uregwa ati” Ndi mu biro byanjye sinari kuhabona hose, nabonaga agace gato.”  Ubushinjacyaha buti “ntiwatekereje kujya kuhareba ngo umenye ibyaaye?” Bucyibaruta ati ” Oya navuganye na komanda wa jandarumori.”

Bucyibaruta Laurent wagiye mu Biro bye kuri perefegitura Gikongoro tariki 21 Mata abatutsi bari kwicirwa i Murambi aho yasabye ko babakusanyiriza, yabwiye ubushinjacyaha bwari bumubajije buti “ugeze ku kazi wakoze iki?” asubiza agira ati” Nasomye inyandiko zari zaje ntari nabashije gusoma mbere. ” Ubushinjacyaha buti “ubwo wakoze akazi bisanzwe?” Uregwa ati “yego, nagombaga kugira icyo nkora nubwo hari ibyo ntari kubasha hari ibyo nakoze.”

Uwunganira abaregera indishyi, yabajije Bucyibaruta ati”Kuki icyo gitondo utagiye i Murambi, ufite umu shoferi, abajandarume uri umuhutu, uri perefe, kuki utahise ujya i Murambi muri icyo gitondo umushoferi ahageze?

Yagize ati; “Ibyo narabibabwiye.”

Me André Martin Karongozi wunganira abaregera indishyi yabajije Bucyibaruta impamvu yohereje aba burugumesitiri kujya kureba ubwicanyi bwabaye maheresho (mu yahoze ari komini rukondo), nyamara akananirwa kugira uwo ubwira cg ngo ujye i Murambi.”

Bucyibaruta asubiza agira ati “biratandukanye, maheresho hari ku manywa naho Murambi hari nijoro.”

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 12 =