Nyanza-Muyira: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera mu rubanza rwa Biguma

Umusozi wa Nyamure, aho Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bavuga ko iyo Biguma atagera kuri uyu musozi abatutsi batari gupfa ari benshi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, nibwo mu rukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, hatangira urubanza rwa Hategekimana Philippe wari uzwi ku izina rya Biguma; uyu akaba yarahoze ari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni urubanza abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyamure uherereye mu murenge wa Muyira bavuga ko Hategekimana yazaryozwa uruhare yagize mu bwicanyi bwaguyemo ababo. Aba barokokeye Nyamure bavuga ko Biguma ariwe watangije ubwicanyi bwabereye kuri uyu musozi, hakaza kugwa abasaga ibihumbi 11 mu batutsi bagera ku bihumbi 15 bari bahahungiye.

Umwe muri bo wari ufite imyaka 28 ubwo Jenoside yabaga, aganira n’itsinda ry’abanyamakuru rikora inkuru zijyanye n’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS, yavuze ko uru rubanza barutegerejeho kuzaha  igihano uwagize uruhare mu iyicwa ry’ababo. Yagize ati “turwitezeho ko rwaryoza Philippe Hategekimana ibyo yakoreye cyane kuri uyu musozi waguyeho abantu bacu ndetse bamwe bakahagwa tubyirebera kandi abigizemo uruhare rukomeye. Kuko umuyobozi ubundi iyo avuze cyane cyane muri ziriya nzego z’umutekano birakorwa, iyo atabazana ntabwo bari kwibwiriza kuza”.

Uyu mugabo yongeraho ko Philippe Hategekimana yazanye abajandarume kuri uyu musozi, kuko yari yumvise ko imbaraga z’abatutsi zihari zitashoboraga gutuma umugambi wo kubatsemba ushoboka. Naho umugore uvuga ko Jenoside yatangiye abyaye kabiri, we agira ati “ikintu nifuza njye kuri Biguma, ni uko aryozwa ibyo yakoze kuko yagize nabi, yishe abantu benshi. Ubutabera bumuburanishe aryozwe ibyo yakoze”.

Bamushinja gutanga ikimenyetso cyo gutangira kwica

Kuri uyu musozi wa Nyamure, abaharokokeye bavuga ko ubwicanyi bwatangiye tariki 21 Mata 1994 ubwo abatutsi batangiraga guhunga kuko babonaga hari abantu bazaga kubatwikira amazu banabica mu buryo bugaragara ndetse n’ubuyobozi bubifitemo uruhare.

Bucyeye bwaho ngo nibwo hatangiye kuza ibitero by’abantu bitwaje intwaro gakondo (imihoro, amacumu, impiri…). Bavuga ko bagerageje kwirwanaho bifashishije amabuye menshi yari kuri uwo musozi, ntibatume babegera. Ibi ngo babikoze kugeza ku tariki 27 Mata 1994, italiki yabereyeho bwicanyi bwaguyemo abantu benshi.

Bamwe mu bari bahungiye ku musozi wa Nyamure bavuga ko babonye haje intwaro zirimo imbunda, amasasu na gerenade. Umugabo wavuzwe haruguru agira ati “twabonye imodoka izamuka irimo abajandarume n’abapolisi ba komine Ntyazo ndetse na Muyira. Bari bafite ukuntu bakorana ku buryo abari basanzwe baza muri ibyo bitero bari bikubye inshuro zirenga nk’icumi! Abari baturutse mu duce dukikije aha baje bagota umusozi wose, abari bafite intwaro baterera umusozi, badusanga hejuru hariya”.

Uyu mugabo waburiye abantu barindwi bo mu muryango we kuri uyu musozi, avuga ko abapolisi ba komine n’abajandarume bakikije umusozi bakora urukuta, batangira kwica ari uko uwari umuyobozi wari ukuriye jandarumori y’i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga Biguma aberetse ikimenyetso cyo gutangira kwica. Ati “yigiye imbere mu ntambwe, ararasa ndabyibuka. Yarashe agatsiko k’abadamu bari bahari bahishiriye umubyeyi wari urimo abyara, nibwo yabakubisemo isasu n’abandi bari kumwe bakomerezaho, abantu bacu bari bari aho ngaho n’abo babyeyi nibwo bahise bose bitura hasi barapfa”.

Ujya Nyamure anyura Mu muhanda uri haruguru y’iki cyapa.

“Iyo Biguma atagera kuri uyu musozi abatutsi ntibari gupfa ari benshi”

Abarokokeye I Nyamure, bavuga ko ubwicanyi bwo ku itariki 27 Mata 1994 bwatangiye hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa, abatutsi baricwa kugeza hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku buryo abari bahahungiye bagera ku bihumbi 15, hapfuye abasaga ibihumbi 11. Abo bajandarume n’abapolisi ngo baje umunsi umwe ku buryo abatutsi bari bagihumeka batavuye kuri uwo musozi, basonzwe n’abaturage bicaga abatutsi kuko ntawari ukibarwanya nkuko byari bisanzwe.

Aha niho uyu mugabo warokokeye ku musozi wa Nyamure ahera agira ati “buriya Philippe Hategekimana iyo atagera kuri uyu musozi n’abajandarume yazanye, kuko twirwanagaho ku buryo bukomeye, ntihari gupfa umubare ungana kuriya”.

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere ka Nyanza aganira n’abanyamakuru ku rubanza rwa Biguma.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko urubanza rwa Philippe Hategekimana rutanga isomo ku bantu ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, agira ati “Hategekimana yari umuyobozi mu bakwiye kuba barinda abaturage kuko yari umujandarume. Umujandarume ubundi icyo yari ashinzwe ni ukurinda abaturage aho kugira ngo abahohotere cyangwa se abice. Biratanga isomo ku bantu ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ko icyo wakora cyose yaba umuyobozi cyangwa umuturage ugomba kukibazwa”.

Uyu muyobozi avuga kandi ko gukurikirana mu butabera umuyobozi wayoboye abandi mu bwicanyi byereka na ba bandi baba barakurikiranwe mbere muri gacaca cyangwa se n’izindi nkiko, ko batarenganye, kuko n’uwabayoboye na we yakurikiranwe.”

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 22 =