Nyanza: Abarokokeye ku gasozi ka Nyamure bavuze kuri Biguma watangiye kuburanira mu Bufaransa

Ujya Nyamure anyura Mu muhanda uri haruguru y'iki cyapa.

Mu gihe urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma wari umuyobozi wungirije wa jandarumori I Nyanza rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’Ubufaransa, bamwe mu barokotse jenoside bo mu karere ka Nyanza bavuze ku myitwarire ye mu gihe cya jenoside n’uruhare rwe mu iyicwa ry’abatutsi I Nyamure.

Mu rwego rwo gukusanya amakuru ku byaha bya jenoside Biguma akekwaho, itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ ubutabera bakorana na PAX PRESS, ryagiranye na bamwe mu barokokeye ku gasozi ka Nyamure, hamwe mu ho Biguma avugwaho gukorera ibyaha.  Mu buhamya bwabo bagaragaza ko ubwicanyi bwahitanye abatutsi basaga ibihumbi 10 bwatangijwe na Biguma.

Umubyeyi akaba umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyamure yagize ati: “’Uwo mukuru wa jandarumori bitaga Biguma yategetse abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote imbere, abafite ubuhiri babanze, abafite amacumu n’imiheto bakurikireho abafite imihoro babe aba gatatu. Inyuma yaho rero nibwo haje ba bajandarume baragota”. Akomeza avuga ko Biguma yahise arasa isasu rifata umugabo wari mu mpinga, n’abandi batangira kurasa cyane maze abamanutse birukanka bagatemwa na bamwe bafite imihoro.

Undi mutangabuhamya yasobanuye uruhare rwa Biguma mu rupfu rw’abatutsi bari babanje kwirwanaho nyuma bakaza kwicwa na Biguma hamwe n’abajandarume yazanye. Yagize ati: “’Buriya Philipe Hategekimana iyo atagera kuri uyu musozi n’abajandarume yazanye ntabwo hari gupfa umubare munini kuko twari abantu birwanagaho mu buryo bukomeye”. Avuga ko nyuma yo kurasa isasu rya mbere n’abandi bajandarume bagakomerezaho, bagerageje gukomeza kwirwanaho n’amabuye ariko bikaba iby’ubusa. Ati “Tubonye ko ayo masasu n’amagerenade ari byo bikora, buri wese yashakaga uko yatoroka.”

Ku rundi ruhande, inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu igaragaza ko by’umwihariko taliki ya 23 Mata 1994, Biguma ari we wagiye gufata Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, ubwoyashakaga guhungiraI Burundi amujyana I Nyanza ari ho ubwe yamwiciye.

Uretse I Nyamure, Biguma akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’abatutsi bagera kuri 300 biciwe I Nyabubare (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 5 =