Umutangabuhamya ushinja Kabuga yahaswe ibibazo ku mpamvu zatumye ajya muri mitingi

Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994,

Mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kuri uyu ka kane humviswe umutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB85 umushinja.

KAB85, wavuzwe mu rukiko ko yahoze mu ishyaka rya PL, yahaswe ibibazo ari i Kigali, isura ye n’ijwi byahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurinda umwirondoro we.

Akaba yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bo mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigariye guca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Iburanisha ry’uyu munsi ryashyizwe mu muhezo inshuro zigera kuri ebyiri, mu kwirinda ko ibisubizo bya KAB85 byatanga amakuru yatuma umwirondoro we umenyekana.

KAB85 yatangiye kumvwa n’urukiko kuwa 2, aho yarubwiye ko ari umututsi wabaga i Musave mu yahoze ari komini Rubungo, yari mu yahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali, akaba ngo yarabonye Kabuga mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 1994 muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi yahabereye.

Kuri uyu wa kane ubwo yahatwaga ibibazo n’umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yabajijwe impamvu yahisemo kujya muri za Mitingi kandi yarabonaga interahamwe zikora ibikorwa by’urugomo. Yasubije agira ati “natekerezaga ko ubwo haje abategetsi baje kubabuza gukora ibyo bikorwa by’urugomo”.

Altit yanabajije KAB85 impamvu mu mwaka wa 2010 yavuze ko yari azi ko aho Interahamwe zitorezaga hari ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri ‘cellule’ ya Musave, ntagire na hamwe avugamo ko zitorezaga kwa Kabuga, umutangabuhamya yasubije ko atazi impamvu ibyo bitashyizwe muri iryo bazwa.

KAB85 yanabajijwe ku byavugiwe muri mitingi

Nyuma ya Altit, umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza yavuze ko na yo ifite ibibazo byo kubaza KAB85.

Umucamanza Margaret M. deGuzman yabajije KAB85 niba uwitwa Jean-Claude ari we muntu wamubwiye ko Kabuga yavuze ati “muzi inzoka abo ari bo?” umutangabuhamya arabyemeza.

Ko Kabuga yavugiye i Musave, ubwo uyu mutangabuhamya we yari yamaze kuva muri iyo mitingi, ngo Kabuga akabaza iyo mbaga niba bazi inzoka n’icyo abantu bakorera inzoka iyo ije aho baba, bagasubiza ko inzoka bayizi kandi ko iyo ije bayica.

Uyu mucamanza yamubajije impamvu uwo muntu yamubwiye iby’inzoka gusa, KAB85 asubiza ko hari n’ibindi yamubwiwe byavugiwe muri iyo mitingi ariko ko Kabuga ari we wabajije icyo kibazo abahutu bari aho bagasubiza “kwica inzoka”.

Umucamanza Mustapha El Baaj yabaye nk’utanyuzwe n’ibisubizo bya KAB85 yamubajije ukuntu interuro y’inzoka asanga bwari uburyo butaziguye bwo guhamagarira abahutu kwica abatutsi.

KAB85 yasubije ko abatutsi bari muri iyo mitingi n’abari hafi aho bahungabanyijwe n’ayo magambo Kabuga yavuze, kubera ko mu muco nyarwanda inzoka zifite ibisobanuro bibi kandi zigomba gukubitwa. Yongeyeho ko rero bwari uburyo bwo guhamagarira abahutu kwica abatutsi.

El Baaj yamubajije niba koko kwari uguhamagarira abahutu kwica abatutsi, impamvu nta batutsi bishwe n’abahutu muri iyo mitingi, kandi ngo Kabuga yari umuntu wubashywe n’abo bahutu.

Umutangabuhamya yasubije ko abatutsi nta hantu na hamwe bari bafite ho kwihisha kandi ko benshi muri bo baje kwicwa muri jenoside.

Iburanisha rizakomereza mu cyumweru gitaha, urukiko rwumva umugabo wahawe izina KAB041 mu kurinda umwirondoro we, akazahatwa ibibazo n’abunganira Félicien Kabuga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =