Nyagatare: Gufatanya kw’Abayobozi n’Abaturage bizabafasha kwesa imihigo

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gérardine, asaba abayobozi n'abaturage gukorera hamwe kugira ngo bazagere ku iterambere besa imihigo bahize.

Ubwo hagaragazwaga imihigo ya 2020/2021, ikanasinywa hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasabye abaturage n’abayobozi gukorera hamwe bakesa imihigo bihaye kuko ariyo soko y’iterambere.

Mukeshimana Gérardine, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare ari akarere kera gafite ubutaka bunini, gateye neza, bivuze ko hagiyemo ubushake bwo gukora vuba no gukora cyane kabyara umusaruro mwinshi ushobora gufasha n’utundi turere.

Minisitiri, yagize ati “Imihigo ntikorwa n’abayobozi gusa, ikorwa n’abaturage, icyo dufite n’inyota yo kwihuta mu iterambere, ntiryagerwaho rero bamwe bakora, abandi badakora, ni byiza ko mwese muhari kugeza kuri ba mutwarasibo, abaturage bose bajijuke, bamenye ko iterambere ari iryabo ribareba”.

Aha, barimo gusinya ku mihigo biyemeje kuzesa.

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yibukije ko umwanya wa 13 ku rwego rwa Karere uva kure, kuko akarere ka Nyagatare kigeze kuza ku mwanya wa 28 mu kwesa imihigo, karongera kagera ku mwanya wa 14, ubu kakaba karaje ku mwanya wa 13,  yasabye ko bikwiye gukomeza kakazagera no ku mwanya wa mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudiane yavuze ibyo batabashije kugeraho bifitanye isano na COVID-19, ariko ko imishinga yose itararangiye yasinywe n’Akarere yose ko uyu mwaka bazayesa. Anagaragaza ibyo bagezeho harimo guha amazi abatishoboye ingo 500, uruganda rutunganya ibigori, gusana isoko rya Nyagatare no kubaka andi masoko mashya, kuvugurura santire z’ubucuruzi no kubaka ibyumba by’amashuri.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gusinya imihigo.

 

Imwe mu mihigo, aka karere kasinyiye ko kazesa harimo guhuza ubutaka kuri hegitali 35 zizahingwaho imyumbati, hegitali  35 zizahingwaho umuceri, hegitali 400 zizahingwaho soya no kubaka uruganda rutunganya amata y’ifu.

Ubusanzwe iterambere ry’ aka karere rishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 4 =