Abaturiye ikiyaga cya Ruhondo barasaba ko hakongerwa guterwamo amafi

Ikiyaga cya Ruhondo, igice cya Musanze, aho abaturage bifuza ko bakongera gutererwamo amafi.

Nyuma yaho amafi ashize mu kiyaga cya Ruhondo, kubera imitego ya kaningini, abarobyi bakoreshaga mu buryo butemewe. Hatewemo insambaza. Mu gukusanya ibitekerezo bizagenderwaho mu kwesa imihigo y’akarere ka Musanze ya 2020/2021, abaturage basabye ko batererwamo amafi yo mu bwoko bwa tirapiya.

Ikiyaga cya Ruhondo gikora ku karere ka Musanze na Burera, abaturiye ku ruhande rwa Musanze niba bavuga ko amafi yashizemo.

Ndayambaje Jean Marie Vianney, atuye  mu murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze, yavuze mbere bari bafite amafi manini, isambaba zitabagamo kuko zabaga mu gice cya Burera. Yagize ati «  amasamake kugira ngo acikemo, hari igihe cyageze ikiyaga kirobwa mu kajagari bazana imitego ya za kaningini, zigenda zikukumba nutwana twose, ashiramo gutyo ».

Bigirumwami Viateur nawe atuye muri uyu murenge  yavuze  ko isambaza zigomba kubamo ariko hakabamo n’amafi kuko umusaruro w’amafi  nawo ukenewe.

Ati « Isambaza ni isambaza n’amafi n’amafi kandi ni manini, kandi n’igiciro ntago aba ari kimwe, ifi ifite igiciro kiri hejuru kurusha isambaza ».

Yakomeje asobanura ko harimo tirapiya bitewe nuko zifite igiciro kiri hejuru, umurobyi agiye kuroba akabona umusaruro uhagije n’amafaranga yabona menshi. Bigatuma iterambere ryiyongera gusumbya uko yarobaga insambaza gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, yavuze ko gukusanya ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi ari intambwe ya mbere kuko aribo bikorerwa kandi babigiramo uruhare.

Ati “icyo dutegereje ku baturage nuko bagira uruhare mu bibakorerwa. Uruhare rwa mbere barugize batanga ibyifuzo byabo, ibi byifuzo ni ukubikusanya hagatoranwamo iby’ingenzi”.

Ku cyifuzo cyo kongerwa gutererwa amafi mu kiyaga cya Ruhondo, yasubije ko ubushize bari basabye isambaza ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, baraza batera isambaza. Ikindi ngo ni ugukorana na RAB kugira ngo barebe ubwoko bw’amafi bwahaba neza, niba tirapiya yahaba neza nkuko yari isanzwe ihaba nabwo baza bakayateramo akagenda yororoka. Ati “ Bivuze ngo tuzakora ubuvugizi n’ikigo kibishinzwe RAB nibamara gukora inyigo, nayo mafi azaboneka, ni inshingano zacu zo gushaka iterambere ry’abaturage bacu ku buryo bwose bushoboka”.

Icyo yasabye aba baturage nuko igihe amafi azaba yamaze guterwamo, bazubahiriza igihe cy’ikiruhuko cy’ibiyaga kugira ngo amafi abone umwanya wo gukura no kororoka bigakorwa ikiyaga gifunzwe. Kandi bakarobesha imitego yemewe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 13 =