Ntabwo  urugo rushobora gutera  imbere abantu ari abasinzi

Mukagatana Fortunée Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro  mu murenge wa Rugendabari mu karere  ka Muhanga, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere  Mukagatana Fortunée  yasabye imiryango gushyira hamwe, bagakorera ingo zabo  umugabo n’umugore bakareka ubusinzi  kuko nta rugo rwagaragayemo ubusinzi  rujya rutera imbere.

Mukagatana avuga ko kugira ngo urugo  rutere imbere  ari uko abagize umuryango umugabo n’umugore  bakwiye kudasigana  ahubwo bagakorera hamwe ntihagire ubusumbane  buba hagati yabo ngo umwe yumve ko  ariwe ushoboye, umwe  nakora  kimwe undi nawe akore ikindi, bakareka inzoga dore ko ngo ari nazo  zitera amakimbirane mu miryango.

Agira ati « umugabo wagurishije igitoki cyangwa ikindi kintu runaka  akumva ko gutaha yandika umunani  yasinze aribwo abaye umugabo, umugore nawe wabonye agafaranga akumva  ko kuba yasinze aribwo yabaye umugore ibi si byo. Niba mwarakoze mukagurisha ako kantu amafaranga nimuyacyure mu rugo mushakire hamwe icyo azakoreshwa  n’ako gacupa mugasangirire mu rugo.»

Mujawamariya  Gaudence utuye mu kagari ka Nsanga muri uyu murenge avuga ko  ubukene bwinshi mu miryango buzanwa  no gusinda kw’abagabo n’abagore, aba kandi ngo ni nabo usanga batajya babona n’umwana wo kwita ku bana babyaye .

Agira ati « tumenyereye ko abagabo ari bo basinda ugasanga  amafaranga yakabaye atunga urugo ashirira mu kabari aho atahiye ugasanga induru ziravuga mu ngo, ariko hari n’aho usanga ari umugabo n’umugore  bose  barabaye abasinzi , aba ntibashobora kwita ku bana babyaye icyabo kiba ari ukunywa gusa, mwene iyi miryango ihorana amakimbirane akensi aturutse ku businzi.»

Uwihoreye  Jeanne  umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyepfo  avuga ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ivuga umuryango utekanye kandi uteye imbere  ngo ntabwo umuryango  watekana cyangwa  utere imbere  utarimo amahoro n’umutekano.

Agira ati « bajya bavuga ngo zirara zishya  bwacya  zikazima  ntabwo umuryango  uzaba utaryamye, waraye uhagaze  urwana  ngo nurangiza utere imbere birakwiye ko umuryango urangwamo umutekano».

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko abagore nka ba Mutima w’urugo bakwiye kuba ari bo bafata iya mbere mu gushaka icyazana umutekano mu rugo banitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kurera , ikindi ngo n’uko bakwiye kurangwa n’isuku mu ngo zabo nk’uko bayifite ku mubiri.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 11 =