Bugesera : Abagabo bagiye kuba umusemburo mwiza mu ngo zabo

Abayobora umuryango AMEGERWA hamwe nabo mu nzego z'ubuyobozi mu murenge wa Nyarugenge n'akarere ka Bugesera

Abafashamyumvire 55 baturutse mu tugali 3 tugize umurenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera bavuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango uhuje abagabo mu guharanira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa AMEGERWA, abagabo bagiye kwiyambura ibyo umuco wabemereraga bitsikamira abagore.

Aimable Twahirwa utuye mu kagali ka Kabuye umurenge wa Nyarugende avuga ko kuba umugabo yigishwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bizatanga umusaruro bitewe nuko mbere hari ibyo umuco wamwemereraga birengeje, ugasigaza umugore inyuma ndetse nawe akabigiramo  uruhare. Yatanze urugero  avuga ati « urugo rwabaze isake umugore afashe akaguru, agahaye umugabo, n’akandi akakamubikira ati azakarya ejo, we n’abana bakarya izisigaye. »

Umwe mu babyeyi wari witabiriye aya mahugurwa utuye mu kagali ka Ngenda, Mukabera Lucia yatanze urugero rw’ihohoterwa agira ati « nkubu abaturanyi bangiriye  icyizere bantumiye  mu nama, nataha umugabo akavuga ko niriwe nsambana akanyirukana, cyangwa agasanga umwana arimo gusubira mu masomo mwigisha, agaturuka ku irembo avuga nabi ati bisohoke bimvire mu nzu, ubwo tukaba turasohotse turaye hanze. »

Abafashamyumvire bari bitabiriye amahugurwa ku ihame ry’uburinganire cyane cyane hibandwa ku ruhare rw’umugabo

Muturibambe Erneste nawe ari mu bitabiriye aya mahugurwa yemeza ko amasomo bahawe agiye kubabera umusemburo kuko abagabo bihariye  byose ndetse bakagira n’ubusambo,  « twagize inda nini dukora ikintu cy’ikandamiza ku bagore bacu, ibi bintu tubigize ibyacu kuko aritwe kibazo twahinduka igisubizo ». Aha yanatanze urugero aho umugabo yagurishije ihene atabibwiye umugore akajya mu kabari akararayo amafaranga yose agataha ayamaze ndetse ngo hari n’abagurisha imyaka  kandi abagore aribo babigizemo uruhare ngo byose biboneke.

Mu basobanukiwe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  Gahunde Donatien arimo, kuko atumvaga ko umugore ashobora kuva mu rugo akajya gushaka ibizatunga umuryango, mu ngero yahawe yabonye ko bishoboka nko kuba abagore b’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda. Gahunde yahise afata icyemezo cyo guca bugufi imbere y’umugore we kuko nawe ashoboye.

Ndahimana Jean de Dieu chairperson wa AMEGERWA   avuga ko kwicaza abagore ukababwira ko bagomba kurwanya ihohoterwa aribo barikorerwa ntacyo bishobora kumara,  ahubwo ngo kuko abagabo aribo akenshi bigaragara ko bahohotera abagore haba ku muburi, ku mutima no ku mutungo ari byiza ko abagabo bagomba gusobanurirwa bakagira uruhare rwa mbere mukurwanya ihohoterwa  kurusha uko abagore bicara bakabiganira hagati yabo nta gisubizo bari buvanemo.

Ngo abagabo nibamara kubyumva neza  bazahuza nibyo abagore bamenye bitume ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigerwaho.

Sebatware Magellan umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera yasabye abagore kureka amagambo akarishye babwira abagabo babo bakiga kuvuga neza banavugana ubwenge. Ndetse ngo umugabo n’umugore bakoroherana buri wese akamenya guca bugufi , bakagirana ibiganiro ku bijyanye n’urugo rwabo.

Umwe mubatanze ibiganiro yanavuze ko ubushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi cyane cyane mu bihugu bikennye bwerekanye ko umugabo mu rugo arya 80% by’umutungo w’urugo, umugore n’abana bagasangira 20% bisigaye.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 25 =