Murekatete Clarisse arasaba kuzungura umutungo w’ababyeyi be

Aha, ni mu nama y'umuryango yabaye kuwa 26 Nyakanga 2020, Murekatete Clarisse nuwo hagati akikijwe n'abo mu muryango wa papa we.

Ababyeyi ba Clarisse bitabye Imana mu 1994, umuryango wa se n’uwa nyina batoranya uwashaka umutungo wasizwe n’ababyeyi ba Clarisse aribo Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance, ugizwe n’amazu 2 yari Kimihurura, agahabwa uburenganzira bwo kuwucunga. Nyina wabo Mujawamariya Félicité ni we wahawe ubwo burenganzira anahabwa amafaranga y’ingurane ariko aricecekera, kuko ntacyo yabwiye umuryango se (papa) wa Clarisse avukamo nk’uko byari byemejwe.

Uwo mutungo ni amazu 2 yari muri Selire Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, Umujyi wa Kigali, ubu hari mu hubatswe Convention Center. Umugenagaciro yahahaye agaciro kangana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi magana atanu (27,500,000 Rwf).

Murekatete Clarisse yavutse mu 1991, avukira ahahoze hitwa Selire Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, mu mujyi wa Kigali. Avukana na mukuru we Uwamahoro Claire, ariko nyina akaba yarahamutahanye. Mu 1994, papa we yitabye mu kwezi kwa 2, mama we yitaba Imana ubwo bahungaga. Clarisse ajyanywa i Masisi muri Congo ajyanywe n’umwe mu banyamuryango wo kwa mama we, ari nabwo nyina wabo Félicité yihutiye kujya mu nkiko avuga ko hari umwana umwe Uwamahoro wasizwe n’abo ba nyakwigendera kandi ari we muzungura umwe rukumbi, akaba ari nawe uzakomorerwa uwo mutungo namara gukura, dore ko we yanarerwaga na nyina wabo Félicité.

Mujawamariya Félicité nyina wabo wa Clarisse ni uteruye umwana, aha hari mu nama y’umuryango, uwambaye agapfukamunwa k’umweru ni umugabo we, naho uwambaye umupira w’umuhondo ni umukuru w’umuryango akaba anavukana na Félicité akaba nyirarume wa Clarisse.

Uko Murekatete Clarisse yagarutse mu Rwanda

Sekuru ubyara nyina wa Clarisse, Rwanzegushira Petero yakomeje kumushakisha, mu mwaka wa 2000 amusanga muri Congo ahitwa Masisi, aramuzana amurerera iwe i Muramba mu kagali ka Gatega, umurenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero, akaba ari naho Clarisse yize amashuri abanza kuri Muramba B aba kwa sekuru. Félicité abonye ko Clarisse azanywe na sekuru, yahise amwiyandikishaho we n’umugabo we Ndagijimana Théoneste, binyuranije n’amategeko ko Clarisse ari umwana wabo nyamara ntiyabimenyeshwa.

Mu mwaka wa 2017 Clarisse yagiye gusaba urupapuro rw’inzira (passport) ashaka kujya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’abaturanyi, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumubaza impamvu abeshya amazina y’ababyeyi be, kuko harimo amazina ya Mujawamariya Félicité n’umugabo we Ndagijima Théoneste.

Clarisse yahise agana inkiko asaba guhabwa uburenganzira ku gisekuru cye. Aburananira mu rukiko rwahoze ari urwa Kabaya aratsinda, yandikwa ku babyeyi be b’umubiri Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance .

Murekatete Clarisse ntiyagaragajwe nk’umuzungura w’ababyeyi be

Clarisse agaragaza ko uyu nyina wabo Félicité n’umugabo batigeze bamugaragaza nk’umuzungura w’imitungo y’ababyeyi be, kuko bagaragaje mukuru we wenyine; wavuzwe haruguru, bavukana kuri mama we kuko yamubyaye mbere yuko ashakana na Papa wa Clarisse Munyengabe Déo. Uyu mukuru we, abifashijwemo na Félicité yahise amuca inyuma ajya kuburana ko nawe ari mwene Munyengabe Déo se wa Clarisse.  Gusa kubera imanza Félicité yashoyemo Clarisse, ntiyabonye uko atambamira urubanza ruhesha Uwamahoro Claire kuba umwana wa Munyengabe Deo.

Uwamahoro Claire murumuna wa Clarisse ni uwambaye igitambaro cy’umweru cy’umweru mu mutwe.

Ku italiki ya 26 Nyakanga 2020, inama y’imiryango ya Clarisse (uwo kwa se n’uwo kwa nyina) yateraniye i Muramba ivuga ku izungura ry’imitungo y’ababyeyi ba Clarisse nkuko byasabwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Clarisse yagaragaje ko atigize amenya amafaranga nyina wabo Félicité yahawe ku ngurane y’amazu 2 y’ababyeyi be yahoze mu Rugando (ubu ni hamwe mu hubatse Convention Center) kandi akaba ataramenye irengero ryayo.

Nyina wabo Mujawamariya Félicité yavuze ko yahawe ingurane ingana na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ntiyagaragaza icyangwombwa na kimwe kerekena ko koko ariyo yahawe.

Clarisse amusabye ko agomba gushaka icyo cyangombwa cyerekana niba ibyo avuga ari byo, Félicité yamusubije ko Atari we ugikeneye, ugikeneye ariwe uzajya kucyishakira.

Mujawamariya kandi yavuze ko aya mafaranga 8.000.000 yayatungishijemo izi mfubyi: Clarisse na Mukuru we Uwamahoro Claire. Clarisse yavuze ko ntayo yamutungishijemo kuko yarerewe kwa sekuru igihe yigaga amashuri abanza, kandi ko yabagayo mu buzima bugoye aho byamusabaga rimwe na rimwe gukora akazi kavunanye nk’ubuyede kugira ngo abone amafaranga akeneye.

Clarisse, arangije amashuri abanza, Mujawimana Eugenie umugore wa Nyirarume Hakizamungu Etienne, yamujyanye kwiga mu mashuri yisumbuye, amuha amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nyuma yunganirwa na se wabo. Ibi bikaba byerekana ko aba biyitiriye ababyeyi be, mu buryo butemewe n’amategeko batigeze bamutunga. Ndetse ngo bakaba baranabanje kuvuga ko atakiriho.

Clarisse arasaba kuzungura imitungo y’ababyeyi be yacungwaga na Mujawamariya Félicité ndetse akamenya n’umubare w’amafaranga yahawe nk’ingurane y’imitungo y’ababyeyi be yahoze mu Rugando, ubu ni mu murenge wa Kimihurura. Ni mu gihe mukuru we avuga ko we yayibonye ariko ntagaragaze uko yayibonye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 1 =