Hari abitwaza amabwiriza ya Leta bakishyuza amafaranga y’umurengera

Iyi couple yasezeranye, nyuma yuko gahunda yo gusezerana isubukuwe; Ni mu karere ka Rubavu.

Mu bukwe bwabereye kuri ADEPR Rusiza, mu gasantire ka Kabumba umurenge wa Rugeshi akarere ka Rubavu, baciwe amande avuga ko barenze ku mabwiriza kuko hari abaturage baje gushungera abageni. Ushinzwe imibereho myiza wayabaciye avuga ko ibyo atariwe bigomba kubazwa kuko atari umuvugizi w’akarere.

Ubu bukwe bwabaye taliki ya 5 Nzeri 2020, mu gusezerana mu murenge bari bafite lisite y’abagomba kwinjira batarenze 15, naho mu rusengero bari bafite lisite y’abantu 30, ariko haza 23. Ni mugihe amabwiriza ya Leta avuga ko mu rusengero batagomba kurenza abantu 30.

Bayingana Innocent, umwe mubari batashye ubu bukwe, avuga ko amabwiriza yose yubahirijwe, abatashye ubukwe bambaye udupfukamunwa, bapimwa umuriro, bakaraba intoki, banicara bahana intera nkuko amafoto yahafatiwe abigaragaza. Ubwo umukozi ushinzwe imbireho mwiza mu murenge wa Bugeshi Senyoni Jean Pierre yasangaga abaturage bo muri ako gace bashungereye abageni, ari nako bamwe mu bakozi b’urusengero bagerageza kubirukana. Bayingana yagize ati «  ASOC (ushinzwe imibereho myiza) yahise azana n’umukozi wa Ngali,  avuga ko hari abantu benshi kubera twe,  ngo kubwiyo mpamvu baraduca amande y’amafaranga y’ u Rwanda 150.000 ».

Amande, abatashye ubukwe baciwe, bakanayishyura.

 

Bayingana akomeza agira  ati « Turavuga tuti, ko abaturage ko ari abahangaha, baje gushungera ubu ntimuduhohoteye ? Twamaze nk’amasaha 2 yanze kutureka, aravuga ngo nta modoka nimwe iva ahangaha mudatanze amafarana 150.000 ».

Ati « Nk’abagabo tujya ku ruhande turavuga tuti ubwo yanze gutanga imbabazi reka dukusanye aya mafaranga tuyishyure dutahe. Na saa moya zitadusanga mu nzira. Ugasanga nabwo turafunzwe. Amafaranga turayakusanya tumaze kubona 145.000frws, tubura 5000frws, Pasiteri wurwo rusengero aramubwira ati, turimo kubura amafaranga 5000 ntushobora no kudutwerera, akora mu ikofi akuramo 5000frws aradutwerera kandi ariwe waducishije ayo mafaranga, byuzura 150.000 bandika gitansi turishyura turataha ».

Bayingana arongera ati « Ariko inzego z’ibanze hari aho zihohotera abantu muri ibi bihe byo kubahariza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19, rwose hari aho barengera. Ahubwo bagakwiye kuba barigishije abaturage ati,  muri ibi bihe ntimugomba kujya mwitabira ibintu mutatumiwemo ».

Mu kiganiro Pasteur Rudatinya Jean Marie Vianney, umushumba w’itorero ADEPR Rusiza, yagiranye n’ikinyamakuru Rwandanews24 yavuze ko barenganijwe, ko amafaranga yishyuwe atabasha kugaruzwa ariko bakeneye ubutabera kugira ngo ibyabaye bitazaba no kubandi.  Aho yagize «  Mu byukuri abatwandikiye ariya mande nibo bafite icyo bashingiyeho, mbere y’ubukwe twamenyekanishije inzego nkuko amabwiriza abivuga, umurenge twarawandikiye uranadusinyira ko wakiriye ibaruwa yacu, tubaha n’urutonde rw’abantu bazaza mu bukwe 30 ».

Icyemezo , abakoze ubukwe bahawe n’umurenge kibemerera kujya gusezeranira mu rusengero rwa ADEPR Rusiza.

 

Arongera ati « kubera ko aho urusengero rwubatse haturanye n’isoko rya Kabumba, hanyuze abantu bumva barimo gusenga ari ibintu bidaheruka, baraza bashungera imodoka z’abageni imbere y’amarembo y’urusengero, ariko mu byukuri abo ntitwari kumwe. Nuko baduca amande angana n’amafaranga y’u Rwanda 150.000.

Senyoni Jean Pierre, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bugeshi, mu kiganiro kuri telefone yagiranye n’umunyamakuru wa Radio 10, yavuze ko ibyo atariwe ukwiye kubibazwa kuko atari umuvugizi w’akarere kandi ariwe waciye amande. Ati « njyewe sindi umukozi wa Ngali sinshijwe n’imisoro, sindi n’umuvugizi w’akarere ibyo nshinzwe ibyo ntibirimo ».

Urutonde rw’abagiye mu rusengero, ariko 7 ntibabashije kujyayo.

 

Rwandanews24 yanavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wavuze ko uru rusengero rwemewe guteraniramo abantu 30 ariko ko kuwa 5 Nzeri 2020 hateraniyemo abantu 45 bari baje mu bukwe, umuntu 1 kaba yaragiye abarirwa amande angana n’amafaranga 10.000. Ibintu batemeranya n’abari batashye ubukwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 10 =