Afurika iseta ibirenge mu guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka asobanura impamvu ibihugu by'Afurika biseta ibirenge mu guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi. Photo: Internet

Ibihugu by’Afurika ntibifite ubushake bwo guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi nyamara bimwe mu bihugu by’Iburayi byatangiye kubaburanisha no kubohereza mu Rwanda, intambwe Ibuka ishimira ibihugu byabikoze.

Jenoside yakorewe abatutsi hari abayikoze cyane bari ku isonga haba mu butegetsi, mu gisirikare, no mu bucuruzi. Abayigizemo uruhare bose bafashe inzira barahunga bajya mu bihugu byo hanze, hajyaho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa TPIR rushobora kuburanisha abasaga 80 bamwe bafatiwe mu bihugu by’ Iburayi hamwe nabo mu bihugu by’Afurika ku bufatanye n’ibihugu byari bibafite. Ariko hari benshi batashoboye kuburanishwa nabyo nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naphtal yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine.

Naphtal yakomeje asobanura ko ibihugu bya Afurika bagiye bafatirwamo byabaga bisa nkaho ari imbaraga z’urukiko, izubutabera mpuzamahanga kuko wasangaga nta bushake ibihugu byinshi byari bifite byo gutanga abo bantu.

Nyuma yaho, u Rwanda ntacyo rutakoze ngo rushishikarize ibihugu byose guta muri yombi ababihungiyemo bakaba babazana  kuburanishirizwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu bihugu bafatiwe nkuko Naphtal yabigarutseho.

Impamvu zituma ibihugu by’Afurika bitabata muri yombi

Naphtal akomeza asonobanura impamvu zishobora gutuma ibihugu by’Afurika bidata muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi. Ngo icya mbere ni ubushake buke bw’ibihugu bwa politiki cyangwa se intege nke za politiki  mu guta muri yombi abo bazi  u Rwanda rwabagejejeho bakekwaho ibyaha bya jenoside.

Indi mpamvu ngo ni ruswa zitangwa nabo bihishahisha bakaziha inzego z’ubutabera n’izindi nzego zagakwiye kuba zibata muri yombi.

Ibihugu byo muri Afurika Yunze Ubumwe byakoze iki ?

Naphtal akiganira n’umunyamakuru yagize ati « Ibintu biravugwa, ibihugu bikicara hamwe, bakakubwira ko bumva uburemere bwa jenoside yakorewe batutsi  ko abantu bakwiye gushyira hamwe ariko gushyira mu bikorwa ugasanga bidakorwa uko bikwiye. »

Afurika Yunze Ubumwe ikwiye kongera igashyiramo imbaraga ndetse n’igihugu kigaragara ko giseta ibirenge muri iyi gahunda yo guhererekanya abanyabyaha, guta muri yombi abakoze jenoside, igihugu kibaba cyakihanangirizwa ku bihugu biba bifitiwe amakuru ko abo bantu babirimo, babitambukamo, babikoreramo bizinesi nkuko Naphtal yabivuze.

Kudatabwa muri yombi biracyagaragara nk’inzitizi

Naphtal ati « Imyaka 26 irashize ni agahinda gakomeye kubona umuntu ashobora gusaza akitaba Imana cyangwa akaba yagira nubundi burwayi agapfa atabonye ubutabera. Kandi ibihugu bihari ari inshingano zabyo zo kugira ngo bitange ubutabera. N’ikintu kibabaje nk’abanyafurika. Ariko nko ku bumwe n’ubwiyunge, iyo umuntu atarabona ubutabera umuntu aba akinga undi, yewe n’umuryango wawawundi wihishahisha muri ibyo bihugu biragoye kubagirira icyizere, urabikanga kuko ntago uba uzi ibyo bavugana n’ibyo bakorana. Yego abanyarwanda turi hamwe ariko biracyatera urwicyekwe mu bantu ni byiza ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. »

Naphtal anavuga ko Ihame ry’ubutabera aruko umuntu wakoze ibyaha agomba guhanwa by’umwihariko nk’icyaha cya jenoside, ibihugu byose bigomba kuba byumva ubwo buremere bwacyo, ugikekwaho wese, uwagikoze agashyikirizwa ubutabera, uwo yakoreye icyaha akabona ubutabera.

Umuryango justice et mémoire n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS bakurikirana imanza ziburanishirizwa mu mahanga kugira ngo   abahawe ubutabera babimenya kuko ubutabera iyo butanzwe, abo buhabwa ntibamenye ko bwatanzwe, bakomeza kwumva ko nta butabera babonye.

Igihugu cy’ubufaransa  kibarizwa ku mugabane w’Iburayi gifite amadosiye 29 kizaburanisha ndetse hari abo cyaburanishije kimwe n’ibindi bihugu nka Canada, Suwede, Denmark, Finland, Ubusuwisi, Ubudage na Netherlands.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 20 =