Muhanga: Abamotari n’abagenzi baritana bamwana mu kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid 19

Abamotari n'abagenzi baritana ba mwana mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19

Bamwe mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, mu karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye ingamba zabashyiriweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Gusa riko ngo haracyari inzira ndende ngo byubahirizwe neza, ibintu bo bavuga ko biterwa n’impamyi yo gushaka ifaranga ku bamotari ndetse n’abagenzi bigira ba ntibindeba.

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bahanganye no kurwanya icyorezo cya COVID 19, hashyizweho ingamba zitandukanye mu bantu ndetse no mu mirimo itandukanye. Ni muri urwo rwego Nyuma yo kongera gukomorerwa n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 02 Kamena2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rwahaye amabwiriza yihariye ku bamotari  harimo kugendana imiti yifashishwa mu gusukura intoki ndetse n’ingofero bakoresha, agatambaro keza ko kwambara imbere y’ingofero z’akazi, kwishyurana hakoreshwejwe ikoranabuhanga, uru rwego kandi rwanashishikarije abagenzi bakoresha moto kwigurira casques ku babishoboye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Abatega moto mu karere ka Muhanga bakomeje kugaragaza ko, n’ubwo hashyizweho ingamba zo kwirinda iki cyorezo mu ba motari babona inzira ikiri ndende, ngo kuko hari abatabyubahiriza n’ubwo bo batabyemera bakavuga ko amakosa bakora bayaterwa akenshi n’abagenzi.

Umugenzi utarashatse gutangaza amazina ye yagize ati” njyewe mbona abamotari b’ino aha ibyo kubahiriza izi ngamba batabyitaho. Reba nk’ubu ukuntu barwaniye umugenzi hano imbere yacu, nta gatambaro amubajije, nta muti amuhaye ngo yihanagure, none se ubu nagera aho amujyanye akamwishyura amafaranga mu ntoki arayanga? Njyewe kuva aya mabwiriza yabo yajyaho nteze moto inshuro ntabara ariko nta na rimwe baremera ko mbishyura nkoresheje telephone, akenshi akwereka ko aba yihuta gutegereza atabivamo, ngo ibya code zo kwishyurirwaho bamwe bavuga ko ntabyo bazi”.

Emmanuel umumotari ukorera mu karere ka Muhanga asa n’ushyira ikosa ku bagenzi. Agira ati “akazi tukarimo neza tugerageza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, ariko dukomwa mu nkokora n’abagenzi baza batujuje ibisabwa bakaba batugusha mu makosa”. Akomeza avuga ko nk’abagenzi cyane harimo abakuze batazi ibyo kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, bigasaba ko yitabaza umuherekeje akabimufashamo, iyo ntawe afite bituma yishyura mu ntoki kandi bitemewe bityo bigatuma bamwe bagwa mu ikosa, utabishaka akabyihorera.

Nyamara Innocent Turinabo, umumotari nawe ukorera I Muhanga  agaragaza ko bagenzi be ari bo kibazo. Atinjyewe mbona amakosa akorwa na bagenzi banjye aterwa n’impamyi yo gushakisha amafaranga, dore ko bamwe bakitwaza ko bagifite inzara y’igihe bamaze badakora ntibabashe kwita mu byo kubahiriza izi ngamba, ugasanga abenshi hari ibyo bita kwizirikaho igisasu bagatwara abantu mu buryo butujuje ibisabwa.”

Olive Yamfashije ni umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto,  akorera mu karere ka Muhanga ,avuga ko  ubu abamotari bakomeje kubakangurira kubahiriza izi ngamba zo kwirinda iki cyorezo, ndetse ko uyarenzeho afatirwa ibihano. Ati ”kuyobora abantu benshi ntabwo biba byoroshye. Ariko tugerageza kubakangurira kwitwara neza buzuza ibisabwa, abafashwe bayarenzeho barahanwa, ariko ubona bagerageza kubyubahiriza kandi natwe bidusaba kubagenzura kenshi. Byatumye dushyiraho amatsinda y’abagenzuzi babihuguriwe kugira ngo hatagira utunyura murihumye agakosa. Gusa turacyagorwa n’abamotari baturuka nko mu biturage, ariko turakomeje kubakangurira kuzuza ibisabwa.”

Mu karere ka Muhanga hari amakoperative ane y’abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, bakagira urwego rw’ubuyobozi arirwo mpuzamakoperative y’abakora uyu mwuga basaga magana inani (800).

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 5 =