Abamotari bishyuza abagenzi mu ntoki bagiye gufatirwa ibihano-NGARAMBE Daniel

Abamotari bishyuza abagenzi mu ntoki bagiye gufatirwa ibihano. Photo: Social media

Mu gihe kwishyura ingendo za  moto hifashishijwe ikoranabuhanga ari bumwe mu buryo bwo kwirinda  ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa covid 19 hirindwa guhererekanya amafaranga mu ntoki, abamotari ni bamwe mu bahawe kode n’amasosiyete y’itumanaho  bishyurirwaho amafaranga y’urugendo kuri telefoni ariko hari abakishyuza mu ntoki.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali baravuga ko ubu buryo bubagora mu kubikuza amafaranga baba bishyuwe n’abagenzi bityo bakanga ko abagenzi babishyura hifashishijwe kode bahawe n’amasosiyete y’itumanaho.

SHINGIRO Protais na bagenzi be bakorera mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahisemo kwishyuza abagenzi mu ntoki na mobile money zabo zitagomba kode.

Jean Marie Vianney NDIKUBWIMANA nawe ati:’’Iyo umugenzi anyishyuye akoresheje kode nyoberwa aho ayo mafaranga agiye, kuko ntayo mbona kuri konti ya mobile money yanjye, mpitamo ko banyishyura mu ntoki kuko amafaranga ntari kubona ako kanya sinyizeye.’’

HABIYAREMYE Gilbert nawe ati;’’Ariya mafaranga yishyurwa kuri kode ntibikunda kuyakuraho kuko nkajye mverisa amafaranga buri kwezi ariko kuyakuraho ntibikunda, ndababwira bakanyishyura bisanzwe mu ntoki.’’

Nzayisenga Samuel nawe yungamo ati’’Jyewe rwose ibya kode nabaye mbishyize ku ruhande, sinize banyoherereje kode nyoberwa n’icyo nzayimarisha, kuko n’ayo mfiteho nyabara nk’atariho kuko ntacyo amariye kuyakuraho binsaba kujya kuri MTN, kandi naba ntakaje umwanya.’’

Ubuyobozi bwa federasiyo y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) buvuga ko bazafatira ibihano abamotari banga gukoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ngarambe Daniel umuyobozi wa FERWACOTAMO yagize ati:’’Twarabisobanuye ku bamotari bagakwiye  kutabigira urwitwazo rwo kwishyuza mu ntoki, kuko uza gufatirwa muri byo araza guhanwa kuko amabwiriza agomba kubahirizwa.’’

Ibi bije mu gihe ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) taliki ya21 Kamena 2020 cyatangaje ko mu barwayi bashya ba Coronavirus bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari hakaba  hagiye gukazwa ingamba mu buryo bushya by’umwihariko ku bamotari.

Mu mujyi wa Kigali hakorera abamotari 20.224; Akarere ka Gasabo ni abamatori 9.596, Akarere ka Nyarugenge 6.623, akarere ka Kicukiro ni 4.005.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 27 =