Muhanga: Abafite ubumuga bagorwa no kugera mu nyubako zigeretse

Mu Mujyi wa Muhanga hari abafite ubumuga batoroherwa no kugera mu nyubako zigeretse.

Abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga bavuga ko bagorwa no kujya muri zimwe mu nyubako zigeretse iyo bagiye kwaka serivisi zitangirwa muri izo nyubako bitewe nuko zidafite inzira zabagenewe.

Mu Mujyi wa Muhanga hakomeje kubakwa inyubako zitandukanye zirimo n’imiturirwa, bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko bagorwa no kugera mu nyubako ndende iyo zidafite inzira zagenewe abafite ubumuga, cyane cyane iyo bashaka service zitangirwa muri izo nyubako, ku buryo bifuza ko leta ikwiye kujya ikurikirana imyubakire kugirango hashyirwemo inzira zorohereza abafite ubumuga.

Nshimiyimana Emmanuel afite ubumuga bw’amaguru avuga ko agorwa no kubona serivisi zitangirwa mu nyubako zidafite uburyo bubohereza kuhagera. Yagize ati “iyo ngiye gushaka servise mu nyubako idafite uburyo butwohereza kuhagera bimbera imbogamizi ikomeye cyane kuko binsaba gushaka umuntu ntuma akangererayo”.

Akomeza avuga ko iyo atumye nk’umuntu umugerera aho hantu atabasha kugera ubwe ngo amubarize nk’igiciro cy’ikintu ashaka aho hantu, ko rimwe na rimwe uwo muntu yatumye amubwira igiciro kitaricyo bigatuma yishyura amafaranga menshi ikindi kandi akaba yamuzanira ikintu kitariki cyiza bitewe nuko atahigereye.

Nshimiyimana anavuga ko hari n’igihe atabona uwo yatuma bigatuma akora uko ashoboye ngo ahagere kugirango adataha atabonye serivisi yifuza. Ati “rimwe na rimwe hari ubwo mbura umuntu ntuma hanyuma nkavuga nti aho kugira ngo ntahe ntabonye servisi reka nemere nzamuke, ubwo nkagenda nagera hagati nkananirwa ngahagarara nkaruhuka, nkongera nkagenda nanone nagera ahandi nkicara, gutyo gutyo. Iyo byagenze gutyo mara nk’iminsi itatu ndibwa amaguru”.

Habimana Celestin nawe abana n’ubumuga yunga mu rya mugenzi we ko bigorana cyane kubona serivisi zitangirwa mu nzu zidafite uburyo bubohereza kuhagera.

Abafite ubumuga barasaba abubaka inyubako ndende ko bazajya bashyiramo uburyo bubohereza kugera hejuru kugirango bajye babona serivisi bakenera mu buryo buboroheye. Bakanasaba inzego za leta zibishinzwe kugenzura neza ko abubaka inyubako kuri ubu, bubahiriza uburyo bworohereza abafite ubumuga kugera aho bashaka kujya.

Umunyamabanga w’inama y’igihugu yabafite ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel avuga ko hagiyeho amategeko agena imyubakire hitabwa no ku bafite ubumuga. Aganira na The Bridge Magazine yagize ati “hagiyeho amategeko abigena, kuva muri 2009 hagiyeho iteka rya minisiteri y’ibikorwa remezo rigena yuko inyubako zose zigomba kuba zitabangamira abafite ubumuga, ndetse bari batanze n’igihe cy’umwaka ko nizisanzwe ziba zavuguruwe, ubwo rero kubishyira mu bikorwa nibyo byagoranye.

Uyu muyobozi anavuga ko hari ibihano kubatubahiriza uburyo bwo kubaka hashyirwaho inzira zorohereza abafite ubumuga.

Ndayisaba yakomeje avuga ko kuri ubu bigenda bikorwa nubwo hakiri ikibazo mu nyubako za kera; akaba arinaho ahera asaba ko bafashijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire zavugururwa bitaba ibyo ibihano biteganywa n’itegeko bigakurikizwa.

Muri ibyo bihano harimo nko gufunga inyubako bakazifungura aruko bibanje gukorwa no guca amande banyirinyubako bitewe nuko iyo nyubako ingana.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga yatangaje ko abafite ubumuga babaruwe bagahabwa n’amakarita bagera ku 5098.

Philbert Mbonigaba

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 17 =