Ruhango : Umukecuru ufite ubumuga arasaba inyunganirangingo

Uyu mukecuru afite ubumuga bw'amaguru, arifuza inyunganirangingo kuko ubusanzwe akoresha ikibando.

Kenemungu Bellancille, umukecuru w’imyaka 65 ufite ubumuga bw’akaguru utuye muri mu Murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, yifuza inyunganirangingo kuko ubusanzwe yifashisha ikibando bigatuma atabasha kugira aho ajya cyangwa ngo yikorere imwe mu mirimo imufasha gukomeza kubaho.

Uyu mukecuru aribana, kuko ntayandi mahitamo afite, bigatuma abaho mu buzima bumugoye kuko iki kibando kiba kidakomeye hari nubwo yikubita hasi akaba avuga ko abonye insimburangingo imibereho ye yajya imbere.

Uyu mukecuru anavuga ko kubera kwifashisha ikibando atagera aho abandi bari, ngo ahantu ajya kure ni kwa muganga kandi nabwo akagerayo bimugoye, yafata moto kuyicaro bikamugora akicara areba ku ruhande (ibyo bitaga kwicara gikobwa) kugira ngo aze koroherwa no kururuka. Nyamara ngo abonye insimburangingo byarushaho kumworohera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y ‘abaturage, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko uyu mukecuru agiye guhabwa inyunganirangingo kubufatanye n’umurenge atuyemo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko umuturage uzajya agaragaza ko afite ubumuga kandi nta bushobozi bwo kwigurira inyunganirangingo cyangwa insimburangingo azajya afashwa kuzibona.

Shokano Mercie

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 13 =