Kwishyira hamwe muri care group byabagejeje ku iterambere

Nyamwiza Hidaya Ibrahim, agaburira inkwavu ze.

Ni mu kagali ka Ruyonza, umurenge wa Ruramira, akarere ka Kayonza, abibumuye muri care group (itsinda) bagera kuri 69, abagabo 10, urubyiruko 18 n’abagore 59, bavuga ko bamaze kugera ku iterambere babikesha umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, wabigishije kubitsa no kugurizanya.  

Nyamwiza Hidaya Ibrahim aragira ati “ndashimira umushinga Hinga Weze ufite intego yo gufasha kunoza imirire cyane ku mwana n’umugore, ariwo wamfashije kuko waje unyigisha kwibumbira mu matsinda, twatangiye muri 2017, abana banjye bari bari mu mirire mibi, kubinyumvisha byarangoye kuko numvaga ntanabishobora kuko nabyukaga nigira guhinga, ubwo umufashamyumvire araza aranyigisha nanjye nisanga mu bandi bagore”. Batangiye kuri ku mafaranga y’ u Rwanda 300 bizigama nyuma y’uyu mwaka buri muntu bamugurira inkwavu 2 n’inkoko 2.

Nyamwiza ati “ubu abana banjye bameze neza, bavuye mu mirire mibi. Inkwavu zamfashije kurihira umwana ishuri ubu agaze mu mwaka wa 5, inkoko zamfashije kwishyura mituel no kuvuza umugabo wanjye warurwariye i Kanombe, buri cyumweru mfata urukwavu  nkarubagira abana banjye, maze kugurisha inkwavu zirenga 30, singiye kubeshya ubworozi bw’inkwavu bwankuye ahantu habi”. Aho Nyamwiza n’umuryango we batuye si inzu yabo, ariko kubera izo nkwavu, kuba mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ubuhinzi  bwa kijyambere  ku bufatanye na Hinga Weze, yabashije kugura ikibanza cy’ibihumbi 400. Ngo azakomeza yisuganye azubakemo inzu.

Mukamasengesho Théophilla ni umujyanama w’ubuzima ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’uruhinja, yemeza ko iyi care group batangije umugabane wa 300, nyuma y’umwaka bagura inkoko n’inkwavu; inko imwe ihagaze amafaranga y’u Rwanda 2500 n’urukwavu rumwe akaba ariko rwari ruhagaze.  Buri munyamuryo bagenga bamworoza inkoko 2 n’inkwavu 2.

Mukamasengesho Théophilla, ari iwe, agaburira inka ye.

 

Masengesho avuga ko mbere bari bafite abana 19 bari mu mirire mibi ariko ubu bakaba bameze neza; kubera guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare, aya matungo agatanga ifumbire bashyira mu karima k’igikoni, amafaranga, amagi n’inyama,  abana barya indyo yuzuye bava mu mirire mibi.

Masengesho nawe yigarutse agira ati “aho narindi hari babi ariko ubu  njye n’umuryango wanjye tumeze neza kubera kwishyira hamwe muri care group. “Navuguruye inzu yanjye, naguze ikigega cy’amazi, mfite ubworozi bw’inka kubwo kubitsa no kugurizanya amafaranga, mfite ingurube, ihene zari 2 none ubu zimaze kuba 9. Mpagaze neza kubwo kwishyira hamwe muri care group tubikesha Hinga Weze” .

Ikindi ngo mbere ntiyarazi kwizigama, ariko ubu kuri afite konte muri  SACCO ntakinasaba umugabo amafaranga.

Kayinamura Guy Evrard, Umuyobozi wa Hinga Weze mu karere ka Kayonza kakaba na kamwe mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo, intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000; aravuga ibyo bafasha abagore bo mu cyaro kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.

Aragira ati ”Abagore bo mu cyaro tubafasha kwibumbwira mu matsinda kuko akenshi baba bakora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo, bagakurikiranwa, tukabigisha guhinga kijyambere, kwizigama, gukora imishinga mito mito iciriritse ibabyarira inyungu. Bikanabafasha gutinyuka kwegera ibigo by’imari aho babasha gufata inguzanyo bakabasha gukora ibikorwa bibabyarira inyungu yaba ari iby’ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi”.

Akomeza avuga ko mu matsinda banigiramo gahunda z’isuku n’isukura ndetse bakanamenyeramo gahunda za Leta nazo zituma batera imbere. Ikindi ngo nuko babafasha gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga bagahingira igihe, bakabahuza n’abacuruzi w’inyongeramusaruro. Bakagira umusaruro mwinshi kandi mwiza. Ndetse ngo bamwe na bamwe batinyutse gukora indi mirimo kuko hari n’abacuruzi b’inyongeramusaruro. Ibi byose bikaba bimaze kuzana impinduka mu miryango yabo ijyanye n’ iterambere.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 6 =