Amateka ya Kanziza Epiphanie wagizwe Umusenateri

Kanziza Epiphanie wagizwe Senateri na Perezida Paul Kagame akaba Umuhuzabikorwa w' Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity). Ifoto: Umukunzi

Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya, barimo Kanziza Epiphanie umwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yavuze ko nta cyiciro runaka ahagarariye, ari umusenateri w’abanyarwanda bose nk’uko Prezida Kagame yamugiriye icyizere.

Kanziza si ubwambere aganiriye n’ikinyamakuru thebridge.rw, ariko, kuri uyu munsi, ubwo bongeraga kuganira yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ko yishimiye umwanya mushya yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame, mbashimiye mbikuye ku mutima, icyizere mwangiriye mukangira umwe mu bagize @SenateofRwanda.Mbijeje kuzakorana umurava n’ubwangamugayo imirimo mwanshinze. Murakoze!

Kanda hano usome amakuru yihariye ya Madame senateri Kanziza

Mu bandi bagizwe abasenateri , barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre perezida w’ Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) na Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera na Twahirwa André.

 

Sangiza abandi iyi nkuru