Kwibuka 26: Kwishyura indishyi ku bahamwe n’ ibyaha bya jenoside baburanira hanze biracyari ikibazo

Bamwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi bagaragaje ikibazo cy'indishyi zidatangwa ku baburanishirijwe mu mahanga icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi

Nubwo imanza za jenoside ku bayikurikiranweho baba hanze zitabaye nyinshi ariko muri nkeya zabaye ikibazo cy’indishyi gikomeje kugarukwaho. Abarokotse bishimira ubutabera bahabwa ariko bagakomeza kugaragaza n’ingingimira ko iyo bigeze ku ndishyi inkiko ziruca zikarumira.

Taliki ya 30 Mutarama  2020, urukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli rwanzuye ko Neretse Fabien, rwahamije ibyaha bya jenoside agomba gutanga indishyi z’ibihumbi magana atatu na cumi na birindwi  by’amayero (317 000Euros) arenga gato miliyoni magana atatu na cumi na zirindwi z’amafaranga y’U Rwanda (317 000 000 RWF). Ni nyuma y’uko nyuma y’amezi abiri rumuburanisha uru rukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Izi ndishyi, nk’uko ikinyamakauru www.dhnet.be kibitangaza, zatanzwe zigabanije hagati y’amayero ibihumbi bitanu n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi (5000 Euros et 37 000 Euros). Mu kuyabara, urukiko rwagiye rureba abo uwasabye indishyi yabuze muri jenoside, isano riri hagati yabo na we, cyangwa bakareba niba uyisaba yarakomeretse muri jenoside bihuye n’ibyo Neretse yahamweho icyaha.

Uyu Neretse ku wa 20 Ukuboza 2019 yari yahamwe n’ibyaha bya jenoside nyuma y’amezi abiri aburana n’urukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi ahanishwa imyaka25 y’igifungo. Nyuma nawe akaba yarahise yitabaza urukiko Gasesamanza (Cours de Cassation) ngo rumurenganure. Uru rukiko  ariko rureba ingingo z’amategeko zaba zitarubahirijwe ntirusubira mu mizi nk’izindi nkiko.

Mu mwaka wa 2018, 2017 ndetse na 2016 abandi banyarwanda bakekwagaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi nabo baraburanishijwe mu bihugu by’I Burayi. Muri bo harimo, Théodore Rukeratabaro wakoreye ibyaha muri Kabarondo akaba yaraburaniye mu gihugu cy’Ubusuwisi, Tito Barahira na Ngenzi Octavien babikoreye mu yahoze ari komini Kabarondo, bakaburanira mu Bufaransa ndetse na Pascal Simbikangwa nawe waburaniye mu Bufaransa. Rukeratabaro yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ariko ahita ajurira.

Ku byerekeye indishyi mu bantu 230 bari bazisabye urukiko rwasanze 16 aribo bazikwiye. Gusa kuri Ndagijimana Laurent uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Rusizi, “nta rukiko mpuzamahanga nigeze mbona ruha agaciro ikibazo cy’indishyi.” Kuri we nubwo indishyi zitaba izigaragara zikaba nk’ikimenyetso ariko byatanga ihumure ku bakoretse jenoside aho kwirengagizwa cyangwa ubushake buke bw’inkiko zababuranishije. Ati “ nk’ubu hemejwe 16 bagomba kuzihabwa. Ariko se bizakorwa?” Nyamara ariko nk’uko abihuje n’abandi barokotse jenoside bo muri Rusizi abahamwe n’ibyaha baba barangije (kwangiza) ibikorwa byabo; bakabasahura cyangwa bagahagararira isahura ry’imitungo yabo, bakabicira ababo ariko inkiko zikagarukira gusa ku kuvuga ngo umuntu yaburanishijwe.

Kuri bo kuburanishwa ni kimwe ariko no guhabwa indishyi ni ikindi kigomba kwitabwaho. Gusa nk’uko bitangazwa n’umwe mu banyamategeko, Rukeratabaro yaburanye nk’utishoboye byose abyishyurirwa na leta ya Suwede. Byumvikane ko rero nubwo hari abarokotse basaba indishyi byakozwe mu nyungu z’ubushinjacyaha kuko bigaragaza nyine imbere y’urukiko ko hari abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uregwa. Indishyi zo ku muntu utishoboye nk’uko yaburanye abigaragaza “ntizaboneka.”

Iki kibazo ni nacyo gikomeza kugaruka ku rubanza rw’abahanishijwe burundu ku cyaha cya jenoside aribo Ngenzi Octavien na Tito Barahira. Bitandukanye na Rukeratabaro udafite umugore ntagire ababyeyi ariko akagira abavandimwe ku buryo utamenya ibijyanye n’imitungo ye, kuri aba babiri, abarokotse jenoside ba Kabarondo bavuga ko bafite ibikorwa muri aka gace byakabaye kuba bitangwamo indishyi kandi bibyazwa inyungu ubu n’imiryango yabo.

Umuhuzabikorwa w’umuryango RCN Justice et Democratie Ntampuhwe Juvens asobanura ko ababuranye muri izo manza ari bo bagenerwa indishyi. Kuri Juvens “mu rubanza nshinjabyaha uwarutanzemo ikirego ni nawe urusabamo indishyi. Gusa nanone ashobora gutanga ikirego gisaba indishyi mu rundi rubanza yifashishije umwanzuro w’urubanza rwaciwe rumuhamya icyaha”. Gusa uyu wifashishije urundi rubanza rwaciwe agaragaza ko ibyakozwe n’uwahamwe icyaha byamugizeho ingaruka kugira ngo ikirego cye cyakirwe.

Ibi nibyo bituma abarokotse bavuga bati “twishimira ko nyuma y’igihe hari intambwe iterwa tukabona abaduhekuye baraburanishwa nyuma y’imyaka myinshi ariko haracyari ikibazo cy’uko twe ababuze ibyacu tugomba kubyishyurwa.”  Kuri bo, nubwo ikibazo cyo guhabwa indishyi kikiri ingorabahizi no mu gihugu imbere ngo hagombye kubaho uburyo bishyirwamo ingufu kuko abasigaye nubwo batagaya ubufasha bahabwa na Leta ngo ariko ibyo ababo bari bariyuhiye akuya babyishyuwe, nabo byakabagobotse bagafasha Leta kudakomeza guhora ariyo batezeho amakiriro buri gihe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 26 =