LAF: Iyo umuntu atazi uburenganzira bwe ntago yabuharanira

Andrews Kananga Umuyobozi wa LAF ni uwambaye lunette, uwo bari kumwe ni umwe mu banyamuryango bafite umushinga watoranijwe , bamaze gusinya amasezerano

Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF Legal Aid Forum yasinye amasezerano n’imiryango 6 ifite imishinga  yatoranijwe mu rwego rwo kwegereza  abatishoboye ubutabera no gusobanukirwa uburenganzira.

Mu nshingano za LAF ni ukudaheza uwishoboye n’utishoboye kugera ku butabera igihe afite ikibazo kijyanye n’amategeko ngo kuko ubumenyi ku mategeko ari ingenzi mu gihugu kigendera ku mategeko, ni mu gihe ubumenyi ku mategeko bukiri  ikibazo.

Andrews Kananga Umuyobozi wa LAF aragira ati « iyi imishinga igamije gufasha abanyarwanda kugera ku butabera, kuko mu Rwanda nta kigega cyihariye gifasha abatishoboye kugera ku butabera, nko kurihira abantu abavoka, ariko hari politike yo kwegereza  ubutabera abaturage byumwihariko abatishoboye.

Bamwe mu banyamuryango ba LAF bari bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano

Agaruka kuri imwe mu mishinga yatoranijwe yavuze ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batamenya uburenganzira bwabo, hakaba n’abagifite imyumvire ikiri hasi,  aho babonye abubakiwe umudugudu bakawugurisha amafaranga y’u Rwanda 5000  bagashaka kwisubirira mu mashyamba i Gicumbi.

Ati « niyo mpamvu bagomba kwigishwa ko bagomba kuba ahantu heza hatandukanye no kuba mu mashyamba, kuko kuba mu midugudu bituma abana biga, bafite amazi, umuriro n’ibindi. »

Andrews akomeza agira ati « undi mushinga wa AVEGA  uzafasha abapfakazi ba jenoside kugira ngo imitungo yabo, iyo basigiwe n’abavandimwe ibandikweho, bazakore irage ryiza. »

Anavuga ko abafunze bahura n’ikibazo cyuko imitungo yabo yangirika ikangizwa nabo bashakanye ndetse n’abavandimwe kubera gufungwa igihe kirekire, kandi ngo nubwo bari muri gereza nabo baba bafite uburenganzira kuriyo. Akaba ariyo mpamvu uyu mushinga nawo watoranijwe kugira ngo  bakangurire umuryango nyarwanda  cyane mu miryango baturukamo ko batagomba kwangiza imitungo y’abantu  bafunze.

Imwe mu mishinga yatoranyijwe iragaraza ikibazo n’igisubizo mu byo izakora

Munyeshuri Jean Donald ni umuyobozi wa COPORWA avuga ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma hari aho byagiye bigaragara ko bahutazwa kubera gusuzugurwa. Aho abenshi bagiye banyagwa ubutaka cyane mu bice bya Nyaruguru na Nyamagabe  bityo ugasanga nta butaka bafite bwo guhinga, abafatwa ku ngufu banabyaye  abana batabasha kwitaho.  Akomeza asobanura ko mu mushinga wabo bazajya bahuza abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’abayobozi, bakagaragaza ibibazo bafite, abayobozi bakagira icyo babikoraho. Ibibazo bikomeye bidahita bibonerwa ibisubizo ako kanya  bikaba byazamuka mu nkiko.

Andrews Kanganga Umuyobozi wa LAF iburyo, Munyeshuri Jean Donald Umuyobozi wa COPORWA ni uri ibumoso

Jonas Munyagasiza umunyamabanga nshingwabikorwa wa Association Rwandaise pour la Défense de Droits de l’Homme asobanura ko abantu bari mu magerereza bafite ibibazo byinshi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe 2016, aho wasanga umuntu amaze imyaka 6 muri gereza kandi yarakatiwe imyaka 3, iki kibazo ngo usanga kiki muri gereza aho igihano kirangira ariko ugasanga umuntu agumye muri gereza. Ikindi cyagaragaye ngo ni aho basangaga umuntu amaze imyaka 2 muri gereza atarabona  assignation urupapuro rwo kuburana.  

Munyagasiza yatangaje ko muri ubu bushakatsi bwa 2016  basanze 8%  baragumye muri gereza kandi bararangije igihano cyano, naho 11%  ari abamara igihe bategereje assignation ngo baburane, abandi  basanze badafite dosiye z’ibyaha bafungiwe.

Munyagasiza anagaragaza ko umwaka ushize  wa 2019 baburaniye abantu 120  abagera kuri 40 barataha. Naho umushinga ushize ngo baburaniye abantu 105  batsinda imanza 64 muri 64 harimo 20 bahise bataha  muri abo batashye harimo 7 bari bakatiwe burundu.

Mu bushakashatsi LAF yasohoye 2018 babajije abantu 5500  kandi ababajiwe n’abantu bahuye n’ibibazo by’ubutabera  abanyuze mu bunzi, abanyuze mu nkiko, abanyuze muri LAF n’ahandi.  Basanze 4% aribo  bavuze ko basobanukiwe iby’amategeko.

Gusinya amasezerano mu mishinga ijyanye no guteza imbere ubutabera mu Rwanda byatangiye muri 2007. Impuzamiryango LAF  ifite abanyamuryanyo 40.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 13 =