Ibiyobyabwenge, SIDA n’inda zitateganyijwe: Icyago gikomeje gukoma mu nkokora ejo hazaza h’urubyiruko

Urubyiruko rwa Nyagatare rurungurana ibitekerezo mu Nteko Rusange yarwo.

Mu nteko rusange y’urubyiruko yabereye i Nyagatare kuri uyu wa 12 Kamena 2025, abahanga mu by’ubuzima n’abayobozi bagaragaje impamvu nyamukuru zitera inda zitateganyijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA, aho ibiyobyabwenge byagaragajwe nk’inkomoko y’ibibazo bikomeye mu rubyiruko.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu iterambere rishingiye ku rubyiruko, haracyagaragara inzitizi zikomeye zibangamira ejo hazaza harwo. Mu nteko rusange y’urubyiruko iba buri mwaka mu Karere ka Nyagatare, hibanzwe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu gutuma urubyiruko rwinjira mu bikorwa birushyira mu kaga nko gutwara inda zitateganyijwe no kwandura agakoko gatera SIDA.

Dr Kayesu Janet, umuganga wimenyereza umwuga mu bitaro bya Nyagatare ndetse n’umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ubutore mu “Inkubito z’Icyeza”, yasobanuye neza uko urubyiruko rukwiye kwitwara mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Ukoresheje ibiyobyabwenge atakaza ubushishozi, akemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, rimwe na rimwe n’abantu batandukanye, bikamushyira mu byago byo kwandura SIDA cyangwa gutwara inda itateganyijwe.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage n’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey: DHS) bugaragaza ko 5% by’abakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19 bafite abana, umubare munini muri bo ukaba ubarizwa mu ntara y’Iburasirazuba. Yagaragaje ko ibyo bijyana no kuva mu ishuri, gutakaza ejo hazaza ndetse n’ingaruka z’ubuzima zirimo indwara ya “fistule” (kujojoba) n’ihungabana.

Dr Kayesu ati“Ni ikibazo gikomeye gisaba uruhare rwa buri wese. Ubu serivisi zo kuboneza urubyaro ziraboneka ku bakobwa bafite imyaka 15 kuzamura,bidasabye ko baherekezwa n’umubyeyi cyangwa ubareberera. Ni amahirwe yo kwirinda inda zitateganyijwe.”

Ibiyobyabwenge, inkomoko y’umutekano mucye

Major Vincent Gakwaya, wari uhagarariye inzego z’umutekano muri iyo nteko rusange, na we yunze mu rya Dr Kayesu, ashimangira ko ibiyobyabwenge bituma abantu batakaza intekerezo bakishyira mu bikorwa bibashyira mu kaga.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bituma umwana atwara inda itateganyijwe. Turasaba urubyiruko kutubera maso,rukaduha amakuru neza kandi ku gihe. Mujye mutumenyesha ahabaye ikibazo, turahari ngo tugikemure. Hari abana 52 bamaze gutwara inda,harimo n’ufite imyaka 13 watwaye inda”.

Yakomeje asaba ko amakuru yatangwa ku gihe kugira ngo abafite uruhare mu guhohotera abana baryozwe ibyo bakoze.

Urubyiruko

Urubyiruko rwasabye guhozwaho ijisho

Sibomana Franco, umunyeshuri muri East African University /Rwanda, yavuze ko kimwe mu bibazo bahura na byo nk’urubyiruko ari ukutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati“Dukeneye ubukangurambaga buhoraho, kuko benshi mu rubyiruko nta makuru ahagije dufite. Jyewe nungukiye byinshi muri ibi biganiro, kandi nzabisangiza bagenzi banjye.”

Na ho Umutesi Alphonsine, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ( Youth Volunteers) yavuze ko yamenye neza impamvu yo kwirinda, ndetse afata umwanzuro wo kuba umujyanama wa bagenzi be.

Yagize ati “Ngiye gusangiza inshuti zanjye ibyo nungukiye mu biganiro byatangiwe muri iyi nteko. Ndasaba Leta ko yadushyiriraho amatsinda y’urubyiruko mu tugari no mu midugudu, kugira ngo tuganirizwe bihagije.”

Urubyiruko rwitabiriye inteko rusange ari rwinshi

Ubuyobozi bufite ingamba

Murekatete Juliet, Visi Meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, yagaragaje ko hari ingamba zifatika zigamije guhangana n’ubwandu bushya bwa SIDA n’ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko.

Yagize ati “Ibipimo bya RBC bigaragaza ko ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA buri hejuru cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 24. Ibyo biratwereka ko tugomba gushyiramo imbaraga. Dufite ibigo by’urubyiruko, ibyumba by’amakuru, umuganga wahuguwe, n’amatsinda ahuza urubyiruko ku rwego rw’imirenge.”

Yakomeje avuga ko bashishikariza urubyiruko kwisuzumisha kenshi, kwirinda ubusambanyi no gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro igihe cyose kwifata bidashobotse.

Visi Meya Murekatete Juliet avuga ko akarere ka Nyagatare gafite ingamba zo gufasha urubyiruko gutegura ahazaza heza

Muri iyi nteko rusange y’urubyiruko rwa Nyagatare bagaragaje ko ibibazo by’inda zitateganyijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko bidashobora gukemuka hatabayeho uruhare rwa buri wese. Ibiyobyabwenge byagaragajwe nk’inkomoko nyamukuru y’iyi myitwarire, bityo hakenewe ubufatanye bw’inzego zose za Leta, ababyeyi, abarimu n’urubyiruko kugira ngo hakomeze kubakwa ejo hazaza h’u Rwanda.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 4 =