Kuregera indishyi biracyari ikibazo ku manza za jenoside ziburanishirizwa hanze.

Kuregera indishyi no kuzihabwa biracyari ikibazo cyane cyane ku manza ziburanishirizwa hanze y’igihugu.

Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko kuregera indishyi no kuzihabwa bikiri ikibazo cyane cyane ku manza ziburanishirizwa hanze y’igihugu.

Bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahungiye mu Bihugu by’I Burayi, iyo ibihugu barimo bitabohereje ngo baze kuburanira mu Rwanda bahitamo kubaburanishiriza mu nkiko zabo.

Ni imanza abarokotse jenoside bashima ku ruhande rwabo kuko zituma bamenya ubutabera, ariko abenshi bakagorwa no kumenya amakuru ajyanye n’indishyi bakagombye kuba baregera.

Isaac Habarugira, Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside IBUKA mu Karere ka Karongi avuga ko bumva ko hari uwitwa Muhawenimana Claude uzaburanishwa mu nkiko z’ubufaransa guhera mu Gushyingo, ibijyanye no kuregera indishyi biba bigoye.

“Akenshi ntibamenya n’igihe imanza zabereye, inzira bashobora kubinyuzamo yagira amahirwe akumva urubanza nyirizina rwaciwe neza ariko iby’indishyi rwose nta makuru.”

Yongeraho ko iki ari ikibazo rusange ku manza nyinshi ziburanishirizwa hanze harimo n’abagiye bakatirwa burundu.

Umunyamabanga Mpuzabikorwa w’Umushinga Justice et Memoire wa RCN umuryango w’Ababirigi uharanira ubutabera na democratie,Juvens Ntampuhwe avuga ko ikibazo cy’indishyi ari ikibazo kitoroshye.

Ati “Ni ikibazo gikomeye muri izi manza hafi ya zose. Icya mbere abaregera indishyi si ko bose babasha kugera aho urubanza ruba rubera kugira ngo babashe kuziregera, icyakabiri n’ababashije kuziregera hari abo urukiko ruzemerera ariko kugira ngo urubanza rurangizwe indishyi zitangwe hakazamo rimwe na rimwe imbogamizi ko nta mitungo iba ihari y’uwatsinzwe kugira ngo irangizarubanza ribe.”

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha ishami rishinzwe gukurikirana Abanyarwanda bakoze ibyaha bari mu mahanga igaragaza ko mu myaka 27 ishize ibaye, abantu 1146 bashyiriweho impapuro zibashakisha mu mahanga, 23 muri bo baburanishirijwe mu bihugu bari batuyemo, abanda 23 boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 16 =