Icyo umunyamategeko avuga ku bijyanye n’ihohoterwa rikorwa na bamwe mu barimu.

Me Kagabo Venuste waganiriye n'umunyakuru wa thebridge.rw

Isano iri hagati y’umunyeshuri na mwarimu ni ishuri, si uguteretana ngo mwarimu amuhe amanota cyangwa niyanga ayamwime.

Mu kiganiro umunyamakuru wa thebridge.rw yagiranye na Me Kagabo Venuste ku murongo wa telefone yatangiye amubaza niba abarimu bateshuka bagatereta abanyeshuri; niba ari ihohotera.

Mu byukuri iryo ni ihohotera ndetse rishingiye ku gitsina, kuko nta na rimwe amanota yigeze aba ikiguzi cyuko ukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose yaba n’amafaranga. Ubwo rero uwariwe wese yaba umwarimu cyangwa uwitwaza umurimo akora cyane cyane abo barimu agasha gutanga amanota kubera yuko yaterese umunyeshuri, uretse no kubyemera niyo yaba atabyemeye naryo ni ihohotera.

Uwo munyeshuri niyo yaba yatsinze cyangwa yatsinzwe ntushobora kumenya utise amanota yabonye, yayabonye ko yatsinze kubera ko yari ayakwiriye? Ese yayabonye kubera ko habayeho kubera icyo kiguzi cyo kwigurana umubiri we akemera kuwukoresha icyo umwarimu amusaba?

Ese ni icyaha gihanwa n’amategeko?

Ibyo rero uretse kuba ihohotera nini cyaha, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda bibiteganya nk’icyaha; harimo abana bo mu ma secondaire (amashuri yisumbuye) akenshi baba ari aba mineur (badafite imyaka y’ubukure). Umwana w’umu mineur utageza imyaka 18 igikorwa icyaricyo cyose wamukoreraho kigamije kwishimisha cyangwa gishimisha umubiri, icyo gikorwa gifatwa nko gushaka kumusambanya.

Ni ukuvuga ngo umwarimu wese ukora ibyo uretse kuba ihohotera nini cyaha.

Uwo muri kamunuza nawe rero nubwo ari mukuru, arengeje imyaka 18 nawe ntabwo bivuze yuku wabikora kubera amanota.

Yamutereta kubera ko afite impamvu atishingikirije ko ari umwarimu, ariko niyishingikiriza ko ari umwarimu araba akoze ihohotera ndetse nihaza kurebwa ibikorwa yakoze uraza gusanga ibikorwa yakoze bigize icyaha gikurikiranywa n’amategeko mpanabyaha.

Ko hari abakobwa bashotora abarimu kugira ngo bibe ikiguzi cy’amanota nacyo ni icyaha?

Kuvuga ngo wabonye ko umuntu yambaye mini cyagwa se niyo yaba yambaye ubusa; ngo nibyo byatumye umufata ku ngufu. Oya ntago aribyo.

Umuntu iyo agushotoye (seduction) ufite uburenganzira bwo gufata icyemezo ushingiye ku bwawe ukanamwihorera, ntago utegetswe kuvuga ngo yabimbwiye, ubundi isano iri hagati y’umunyeshuri na mwarimu nuko bahurira mu ishuri, niba wamutumiye mu rugo iwawe ni kimwe muri bya bikorwa byo guhohotera umuntu. Niyo we yaba abishaka wowe wabyanga kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo gufata icyo cyemezo. Ariko mu gihe icyo wita intege nke zawe ubigizemo uruhare, urabihanirwa.

Inkuru igaragaza abarimu bateshuka http://thebridge.rw/amashuri-makuru-na-kaminuza-hari-abatsindwa-kuko-banze-guteretwa-nababigisha/

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE riteganya ibyaha n’ibihano mu nginzo 149; 133 niya 134.

Ingingo ya 149: Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo uwabikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi mangana abiri (200.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenzeibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana.

Uwabihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ingingo ya 134: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe 1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 28 =