Ushinjwa ibyaha bya Jenoside agiye kuburanira mu Bufaransa

Claude Muhayimana wari umushoferi mu nzu yakirirwagamo abantu Guest house ya Kibuye mu gihe cya Jenoside akurikiranyweho kuba mu gihe cya jenoside yaratwaraga abantu bajyaga gukora jenoside mu misozi ya Gitwa na Bisesero mu Karere ka Karongi.

Claude Muhayimana Umugabo w’imyaka 60 ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa guhera 2010, ukekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, aratangira kuburana mu kwezi k’Ugushyingo mu bufaransa.

Akurikiranyweho n’inkiko zo mu Bufaransa Ubufatanyacyaha muri jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzabera mu Bufaransa mu rukiko rusesa imanza hagati ya yo ku wa 12 Ugushyingo no ku wa 17 Ukuboza 2021.

Ibi byishimiwe n’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside Ibuka, banifuza ko itariki itakongera guhinduka cyane ko ari urubanza rwasubitswe inshuro ebyiri.

Isaac Habarugira Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Karongi avuga ko itariki yashyizweho yubahirijwe byaba ari byiza, ariko ngo hari impungenge ko COVID-19 yakongera gutuma ibintu bihinduka.

Ati “Gusa twe ku bwacu itariki twarayishimiye, ubutabera bwubahirizwe. Ubundi bakabaye baza bakaburanishirizwa aho bakoreye ibyaha ariko kubera n’amategeko mpuzamahanga hari igihe biba ngombwa ko baburanira aho bamaze gufatira ubwenegihugu, ariko twe ku bwacu tuba twumva baburanira aho bakoreye ibyaha.”

Muhayimana wari umushoferi mu nzu yakirirwagamo abantu Guest house ya Kibuye mu gihe cya jenoside akurikiranyweho kuba mu gihe cya jenoside yaratwaraga abantu bajyaga gukora jenoside mu misozi ya Gitwa na Bisesero mu Karere ka Karongi.

Juvens Ntampuhwe Umunyamategeko akaba n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga Justice et Memoir wa RCN umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera na demokarasi, ukurikirana imanza za jenoside zibera mu mahanga bakazimenyesha Abanyarwanda, yasobanuye icyatumye Muhayimana atoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko, icyashingiweho ni icyo kuvuga ko amategeko u Rwanda rwashingiyeho rusaba ko yoherezwa yashyizweho nyuma y’uko ibyo akurikiranyweho bibaye.”

Urundi rubanza rwari rutegerejwe mu mwaka wa 2020 rukaza gusubikwa kubera COVID-19 ni urwa Felicien Kabuga, Emmanuel Nkunduwimye, na Ernest Gakwaya zigomba kubera mu Bubirigi, ariko zo ntizirahabwa itariki.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 29 =