Igitsina cy’umugore kirisukura ubwacyo_Dr. Patana

Umugore cyangwa umukobwa ntagomba koza imbere mu gitsina, yaba akoresha amazi cyangwa isabune. Hariyoza ubwaho. Ifoto: Google

Ku bibaza uko wasukura mu gitsina  cy’umugore ndetse bakanibaza niba acide ibamo itatera uburwayi ku bagabo bakora sexe orale ni ukuvuga bakoreshe ururimi n’umunwa. The Bridge Magazine yaganiriye n’ Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’izo mu myitwarire n’imitekerereze (psychiatrie et psychothérapie), akaba n’Impuguke mu buganga bujyanye n’ibitsina (sexologie Clinique) Dr Patana Mulisanze.

Ese mu gitsina cy’umugore bogeshamo isabune?

Inama tugira abagore ni ukotozamo imbere kuko iyo PH iragabanuka. PH ni mesure (ingano) ya acide yo muri vagin (imbere mu gitsina cy’umugore), iyo igabanutse rero ahubwo biba bishobora gutera uburwayi  abo bagore, vagin ifite uburyo bwayo igomba kwisukura  ntabwo ugomba gushyiramo amasabune cyangwa amazi. Ahubwo bagomba koza inyuma gusa bakoresheje amazi.

Ubusanzwe igitsina ubwacyo kiriyoza gifite uburyo Imana yakiremye ku buryo kigomba kwiyoza. Umuntu agomba koza inyuma ariko kozamo imbere ntago rwose byemewe ntago ugomba gukoresha amasabune kereka ari muganga wayakwandikiye kubera ko harimo uburwayi.

Ese abagabo bashyira ururimi cyangwa umunywa  mu gitsina cy’abagore ntibyabatera uburwayi ?

Abakora sexe orale ibyo bita cunnilingus ni ukuvuga abagabo bakoresha umunywa n’ururimi mu gitsina cy’umugore, ubundi iyo nta kibazo basanzwe bafite, nta n’uburwayi umugore afite mu gitsina nta burwayi byagombye gutera.

Ese umugore bakojeje umunwa cyangwa ururimi mu gitsina byo ntibyamutera uburwayi ?

Ari nta burwayi umugabo afite mu kanwa, ntabundi burwayi byatera ku mugore.

Abagore usanga amakariso yabo yarahiye nk’ayatwitse n’acide biterwa na acide yo mu gitsina ?

Si ikibazo cya acide yo muri vagin ahubwo ni ikindi kibazo kuko acide yo muri vagin ntago itwika imyenda kereka wenda afite izindi infection zikanduza imyenda (amakariso) , ariko ntabwo acide yo muri vagin itwika amakariso.

The Bridge Magazine: Mwakoze cyane kuduha umwanya mugasobanurira abibazaga kubijyanye n’isuku yo mu gitsina cy’umugore.

Dr. Patana Mulisanze: Murakoze!

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 21 =