Kintobo: Umusaruro w’ibirayi wariyongereye babikesha  Hinga Weze

Turikunkiko Izaac, umuhinzi w’ibirayi, ubwo yarimo gukura ibirayi.

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu, bavuga ko umusaruro wabo wiyongereye, kuko basigaye bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko. Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu yavuze ko bavuye hagati ya toni 7 na toni 8 kuri hegitali, ubu bakaba bageze hagati ya toni 17 na toni 18 babifashijwemo ha Hinga Weze.

Uyu mushinga wabigishije uko bahinga ku mirongo, uko bakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, ubereka aho imbuto nziza ziri, barazigura uzibagezaho.

Turikunkiko Izaac ni umwe mu muhinzi  530.000, uyu mushinga ufasha akaba umuhinzi w’ibirayi mu murenge Kintobo, akarere ka Nyabihu, avuga ko mbere bahingaga basa no kujandajanda ariko baza kugira amahirwe babahuza na Hinga Weze.

Aragira ati «Twapfaga guhinga imbuto zivangavanze ariko aho dutangiriye gukorana na  Hinga Weze byaradufashije cyane, igerageza kutuzanira imbuto z’indobanure, kuko kuri ari 20 twakuragaho toni 1, ubu turimo kuhakura toni 1 n’ibiro 700. Ikindi cyiza yadukoreye, twahingaga ibirayi mu kajagari, batweretse uburyo duhinga ibirayi ku murongo, dukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda tubona umusaruro ushimishije. Turahinga, tukihaza mu biribwa, tugasagurira amasoko ».

Ubwo umunyamakuru wa The Bridge yasangaga mu murima Izaac, yamubwiye ko umurima we urengeje ari 1, mbere ataratangira gukorana na Hinga Weze ngo yezagaho imifuka 3 y’ibirayi, ariko ubu asigaye asaruraho imifuka itari munsi yi 10 y’ibirayi. Izaac yakomeje amubwira ko mbere yahinganaga n’umugore we gusa, ariko kuri ubu ashyiramo abakozi bamufasha, haba guhinga, kubagara no gusarura.

Abakozi bakuraga ibirayi bari 12, abakura gusa abahemba 1000, naho abakura bakanikorera ibirayi babishyira aho imodoka ibisanga abahemba  amafaranga y’u Rwanda 2000. Aba bose akanabagaburira ifunguro rya saa sita.

Aha ni mu murima wa Izaac, abo yahaye akazi barimo gukura ibirayi mu mudugudu wa Kizunga, umurenge wa Kintobo.

Muhawenimana Clémentine ni umwe mu bakuraga ibirayi, yavuze ko uyu mugabo abaha akazi igihe cyo guhinga, kubagara no gusarura, kandi ngo uretse  kuba abaha akazi nawe agenda yunguka ubumenyi mu guhinga kijyambere, igihe yahinze mukwe akabukurikiza. Muhawenimana yongeraho ko amafaranga ahembwa akoreshaho make andi akizigama, akanamufasha gutangira mutuelle ku gihe.

Ntamakemwa Augustin ni umujyanama w’ubuhinzi w’umudugudu wa Kizunga mu murenge wa Kintobo avuga ko umushinga Hinga Weze  uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, wabahaye inyigisho, ubaha n’ibitabo birimo inyigisho ku buhinzi, akaba abyifashisha akangurira abahinzi guhinga kijyambere. Anemeza ko ababishyize mu ngiro umusaruro wabo wiyongereye, ndetse ngo nabatabikurikiza, bakabona ababikoze umusaruro wariyongereye, nabo bahita bakurikiza tekinike z’ubuhinzi abandi bakoresha bakagenda babigiraho.

Guhinga kijyambere bakoresha ifumbire no guhuza ubutaka byongereye umusaruro

Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu,  kari no mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo , avuga ko mu gihe batangiye gukorana na Hinga Weze, umurenge wa Kintobo ugenda ugaragaza impinduka kuko mbere ya 2015 na 2016 nta mateka warufite ku gihingwa cy’ibirayi. Ariko gahunda yo guhinga ibirayi yagiye ijyamo ku bwinshi  aho umusaruro babonaga wari hagati ya toni 7 na toni 8 kuri hegitali. Nyirimanzi akomeza avuga ko guhuza ubutaka bitari byakagerwaho neza, Hinga Weze ibafasha guhuza ubutaka ku buryo bugaragara, inabigisha guhinga mu buryo bwa kijyambere. Ati « Abahinzi baho, abakoreshaga ifumbire bari mbarwa kuko abacuruzi b’inyongeramusaruro baho ndabyibuka bakoresha ifumbire ya NPK hagati ya toni 10 na 12 ikoreshwa ku birayi. Ariko uyu munsi tuvugana bageza kuri toni 40 na 50 ya NPK. Ubu akaba ari umurenge ugaragaza umusaruro w’ibirayi ku buryo bugaragara. » Akomeza agira ati « Umwihariko wabo, basa nabahinga ibirayi bakerewe mu gihe abandi barangije guhinga. Mu kwa 4, mu kwa 5 nibwo batangira guhinga ibirayi. Bibaha amahirwe yuko ibirayi bisarurwa muri cya gihe mu Rwanda hose nta birayi bihari mu kwezi ka 8».

Ikindi, ngo mu gihe cya guma mu rugo Hinga weze yafashije abahinzi kubegereza imbuto y’ibirayi. Hafi toni 104 abahinzi babonye niyo yazibashyiriye mu gihe imodoka bitari byoroshye ko zigenda. Ubu, ku bufatanye na Hinga Weze, bageze kuri toni 17 na 18 z’ibirayi kuri hegitali. Akaba ari urugendo rwiza n’abahinzi bishimiye.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 23 =