Kigali: Inama mpuzamahanga n’imurikagurisha byitezweho ibiciro byiza bya kawa

Bamwe mu bayobozi ba AFCA na NAEB nyuma yo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 19 n'imurikagurisha.

Mu gihe U Rwanda rwiteguye kwakira inama mpuzamahanga ya 19 n’imurikagurisha bizaba muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023 hagamijwe kurebera hamwe uburyo kawa ituruka muri Afurika yatezwa imbere, bamwe mu bazabyitabira baravuga ko byitezweho ibiciro byiza bya kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Gilbert Gatari uhagarariye ihuriro ry’abahinzi bohereza kawa hanze mu mahanga avuga ko inama mpuzamahanga n’imurikagurisha izahuza abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bwa kawa byitezweho ibiciro byiza bya kawa ku isoko mpuzamahanga kubera ko ibiciro bya kawa byatangiye kumanuka.

Yagize ati “Ubu ibiciro bitangiye kumanuka nk’uko bisanzwe ibiciro by’ikawa bigenda bihindahurika hari igihe bimanuka n’igihe bizamuka ku isoko mpuzamahanga hariho n’aho byageze ku madorari 3, ku madorari 2 biranarenga ariko ubu byamaze ku manuka.”

Gilbert Gatali uhagarariye urugaga rw’abohereza Kawa y’u Rwanda mu Mahanga.

Nkurunziza Alexis ushinzwe ishami rya kawa n’icyayi mu kigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) avuga ko iyi nama n’imurikagurisha ari umwanya mwiza wo guhura n’abaguzi kugirango babashe kugura umusaruro w’amakoperative y’abahinzi ba kawa yagorwaga no kugera ku isoko ku biciro byiza.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo kugirango abahinzi bacu bafite kawa bahure n’abaguzi nk’uko nababwiye iyi nama izahuza ingeri zose ari abaguzi, ari abatunganya umusaruro ari abahinzi rero dufite amakoperative bitayorohera kugera ku isoko ariko uzaba ari umwanya mwiza wo guhura n’abaguzi kugirango bazabashe kubagurira umusaruro ku biciro byiza.”

Amir H. Esmail umuyobozi wa African Fine Coffees Association (AFCA).

Umuyobozi mukuru w’ihuriro rizwi ku izina rya African Fine Coffees Associations (AFCA) rigizwe n’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda Amir Hamza Esmail nawe avuga ko iyi nama n’imurikagurisha rya kawa yitezweho ibiciro byiza bya kawa kuko hazabaho irushanwa ry’ibiciro bya kawa y’u Rwanda kubera ubwiza bwayo.

Yagize ati “Abahinzi ba kawa, abatunganya kawa n’abayicuruza mu Rwanda bitege ko  bazagurisha kawa yabo ku biciro byiza kuko mu imurikagurisha hazabaho irushanwa ry’ibiciro kuri kawa y’u Rwanda kubera ubwiza bwayo yihariye”

Inama mpuzamahanga n’imurikagurisha biteganyijwe ko bizahuza abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bwa kawa bagera ku 1000 barimo abari mu nzego zifata ibyemezo aho usibye kureba uko ibiciro bya kawa byarushaho kuba byiza hazanafatwa n’ingamba zitandukanye zirimo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku gihingwa cya kawa n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 25 =