Iburasirazuba: Ubworozi bufatwe nka bizinesi

Ubworozi bufatwe nka bizinesi (ubucuruzi).

Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza habereye igitaramo cy’aborozi gisoza ubukangurambaga bugamije kureba uburyo aborozi bakorora inka bafite intego. Ubworozi bakabufata nka bizinesi (ubucuruzi) mu buryo bubakura mu bukene bakajya mu kindi cyiciro cy’abakungu.

Ni ubukangurambaga bwiswe “Terimbere mworozi”, bwatangiye kuri 04-14/2023. Bufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ubworozi butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza”.

Sebudandi Stephano ahagarariye aborozi mu Karere ka Kayonza, yavuze ko bavutse basanga ubworozi, ndetse babufataga nk’umuco, nk’icyubahiro, ariko nta mibare yari irimo, ariko ubu ngubu ubworozi bugezweho busaba kongera gushyiramo ishoramari kandi ukaba utashora imari utabara.

Ati “ Ubu tugiye kuba abanyamibare  cyane ko noneho ubworozi bwahindutse bizinesi, bigasaba gushishikariza no kwegera aborozi tubahuriza muri uwo murongo wo kuba abanyamibare kugirango tumenye ibyo twashoye, ibyo twakuyemo, dutere imbere, tube abakire, dusagurire isoko kuburyo n’umusaruro uzatangira kujya ku isoko mpuzamahanga, tuninjize amadovize akomoka ku mata”.

Ubwo hasozwaga ubukangurambaga ku bworozi.

Mutesi Donata yororeye i Ruhunda muri Rwamagana, avuga ko bitewe n’inama bagiye bumva buri gihe umuntu abaho yiga. Ati “Ntabwo ugomba kumva ko hari icyo wagezeho, ni ukuvuga ko uko ugenda wita ku nka ari nako n’umusaruro uboneka”. Akomeza avuga ko icyiza cyo korora nta gihombo kibamo kuko hari n’abantu bifashije.

Muri uyu murimo w’ubworozi, Mutesi Donata afite abakozi barenga 50 kandi bose batunze ingo zabo.

CG Emmanuel Gasana ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yagarutse ku mpamvu y’ubukangurambaga, avuga ko bwabayeho kugirango bongere bisuzume barebe ahantu bitagenda neza, ahakeneye umuvuduko, kugirango biteze imbere bimakaza ubworozi, no mubyo bakora byose bazirikana ko bakenera amata menshi. Anavuga ko inka ari ubukungu ni ubukire.

Yagize ati “kugirango tujye mu mwuga wo korora neza bisaba kugira amakuru, ubumenyi bijyana n’ubushobozi”. Yanagarutse kubigomba kuranga umworozi birimo; ibipimo, imibare, imihigo, ingamba n’igihe.

CG Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo cyo gusoza ubukangurambaga, yavuze ko hari amahirwe yo gushora mu bworozi, mu biryo by’amatungo kandi ko gushoramo atari ngombwa ko wubaka uruganda rudasanzwe.

Ati “Byonyine kuba ushobora gukusanya ibyatsi ukabizinga ukabibika ukaba wabigurisha ababikeneye mu gihe cy’izuba byaba ibyatsi biboneka mu mafamu, byaba ibihingwa, yaba ibisigazwa by’imyaka, ni bizinesi”.

Arongera ati “Ukurikije amatungo ari muri iyi Ntara, uramutse ubikoze neza bishobora kukubyarira inyungu”. Minisitiri Musabyimana yanasabye abikorera gushyiraho akabo mu gukemura ibibazo bigaragara, harimo no kubona imiti myiza, ndetse n’ ibikoresho bindi bikenerwa mu bworozi.

Minisitiri yanavuze ko, abantu bashora bashyizemo amafaranga yabo, bigakemura ibibazo byinshi kandi nabo bakunguka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana.

Intara y’Iburasirazuba, ifite inka 514, 594. Zitanga amata angana na 133,000 mu gihe cy’imvura ku munsi, na 44,900 mu gihe cy’icyanda ku munsi.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 2 =