“Guhindura uturemangingo tw’ibihingwa byongera umusaruro” Dr. Athanase Nduwumuremyi umushakashatsi OFAB

Soya yahinduriwe uturemangingo. @Google

Guhindurira igihingwa uturemangingo n’uburyo bukoreshwa n’ikoranabuhanga bwiswe Genetically Modified Organism (GMO) ; aho igihingwa gihindurirwa uturemangingo hagamijwe kucyongerera umusaruro.

Ikoranabuhanga mu buhinzi (agriculture biotechnology) rifasha mu guhindurira ibihingwa uturemangingo kugira ngo bitange umusaruro no kwihutisha gukora imbuto nshya hamwe no gutubura imbuto nshya zabonetse.

Dr. Athanase Nduwumuremyi ni Umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) akaba anahagarariye ikigo cya OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) mu Rwanda ; yatangaje ko ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga ku buhinzi rizakemura ikibazo cy’umusaruro muke. Yagize ati ‘’kubera imihindagurikire y’ikirere indwara zigenda ziyongera umusaruro ukagenda ugabanuka kubera ibyonnyi kuko imvura yabaye nke ; turimo gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubashe gukemura ibyo bibazo cyane ko usanga nk’imbuto gakondo zera bike, ubwo rero imbuto tuzakora dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga n’imbuto zizaba zifite umusaruro mwiza kandi mwinshi’’.

Si ukongera umusaruro gusa kuko ubu buryo bwo guhindurira igihingwa uturemangingo bukoreshwa bitewe nicyo ushaka nko kongerera igihingwa intungamubiri kitarigisanzwe gifite, guhangana n’amapfa, kuticwa n’imvura, kwihanganira indwara, kukirinda ibyonnyi no kwerera igihe gito. Ibi bikazafasha mu kongera umusaruro no kurwanya imirire mibi, kwihaza mu biribwa gusagurira amasoko y’imbere mu gihugu n’inyuma yacyo nkuko byatangajwe na Dr. Athanase.

Ku mugabane w’Amerika bakoresha iri koranabuhanga, akaba ari nayo nkomoko yaryo, rigakoreshwa cyane ku bigoli bivamo pate jaune yakunzwe gukoresha mu Rwanda n’amavuta azwi ku izina rya USA.

Ibigoli byahinduriwe uturemangingo. @Google

Asia naho bakoresha iri koranabuhanga nko mu Bushinwa. Africa y’Epfo nayo ikoresha ubu buryo ndetse n’ibihugu nka Brazil, Bangladesh, Ethiopia na Egypt. Mu minsi yashize igihugu cya Kenya nacyo kikaba cyaremeye ko kizajya gikoresha ubu buryo.

Ubushakasatsi bwagaragaje ko umusaruro ukomoka ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo nta ngaruka n’imwe bigira ku buzima bw’umuntu nkuko Dr. Athanase abisobanura agira ati ‘’Gukora imbuto shya no gutubura imbuto, namara impungenge abantu ko kuva iri koranabuhanga ryatangira gukora ibihingwa bihinduriwe uturemangingo nta kibazo kiravuka, nta muntu uragira ikibazo. Nu buryo busanzwe bwa gakondo, nuko butwara igihe kinini ariko bikorwa kimwe icyo dukora ni ukongera ibitaribiri mu gihingwa tukongeramo nk’imyunyungungu yari mike tukayongera ikaba myinshi, niba harimo kutihanganira uburwayi tukabyongeramo ntakintu kindi cy’uburozi kijyamo’’.

Urunyanya rwongerewe uturemangingo. @Google

Ibi kandi bishimangirwa n’inyandiko z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), iryita ku buhinzi (FAO) n’indi miryango mpuzamahanga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi, ubuzima n’ibidukikije, ko nta ngaruka zihari zatewe n’ibihingwa byahinduriwe uturemanyingo.

Dr. Athanase yanatangaje ko mu Rwanda hari itegeko ribemerera gukora ubushakashatsi ku bihingwa, gusa kugeza ubu ntirirabemerera kubigeza ku bahinzi.

Iri koranabuhanga ryo guhindurira ibihingwa utunyangingo ryagiye rikwira mu bindi bihugu binyuze mu masezerano atandukanye byasinye, arimo ayiswe ‘Cartagena Protocol’.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 25 =