Kazispace – Ikoranabuhanga rifasha sosiyete kubona abakozi nyabo kandi bashoboye.
Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo kibangamiye u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange, iyi niyo mpamvu Kazispace ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu wa Melody of New Hope (MNH Ministry) barajwe inshinga no gushaka igisubizo cy’iki kibazo. Ku ikubitiro hakaba harashizwe platform yagenewe kumurika ubumenyi bwa buri muntu wifuza akazi ndetse no gufasha abatanga izindi service zitandukanye kubahuza n’ababakeneye.
Ni urubuga ruzajya ruhuriraho ingeri zitandukanye z’abifuza akazi ndetse n’abafite izindi serivise batanga. Aha twavuga nk’abakora akazi k’igihe gito, abazwi nka freelancers cyangwa informal workers mu indimi z’amahanga, ikaba ifite n’ikindi gice cyahariwe abitwa aba fonctionaires bashaka akazi k’igihe kirekire, ibyo benshi bita fulltime job mu indimi z’amahanga.
Sibyo gusa kuko k’urundi ruhande, Kazispace ntiyibagiwe n’ibigo bitandukanye biba byifuza abakozi babanyamwuga dore ko kuri uru rubuga sosiyete ishobora kuhakorera hiring process yose kandi mu buryo bworoshye, bakabona umukozi bifuza mu gihe gito bitewe n’ikoranabuhanga riyigize.
Ubwo twaganiraga n’ushinzwe iyamamazabikorwa muri iki kigo, Naomi Uwurukundo, yagaragaje ko uyu mushinga wo gufasha abantu kwimurika no kugaragaza ubumenyi bafite binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Kazispace, byakozwe mu korohereza abashakaga akazi ndetse no korohereza za sosiyete byatwaraga igihe kirekire zishakisha umukozi ushoboye.

Naomi, yagize ati” Ku muntu wifuza akazi kigihe kirekire, iyo ashyize umwirondoro we kuri kazispace.com, uburyo bw’ikoranabuhanga dufite bumuha ubutumwa bugufi kuri sms mu gihe hari sosiyete ishyizeho akazi gahuye n’ibiri mu mwirondoro ndetse n’ubushobozi bwe ku kigero cya 70% . Ibi bikaba bifasha umuntu kuba yakwinjira muri konti ye, agakanda button yanditseho Apply inshuro imwe gusa bityo sisiteme yacu ikohereza CV ye n’umwirondoro we ako kanya mu kigo cyatanze akazi ndetse n’ibjyendanye na hiring process byose kuri application yatanze, akomeza kubimenyeshwa mu buryo bwa sms.
Naho ku muntu ukeneye akazi k’igihe gito, asabwa kuzuza ibisabwa ndetse akagaragaza na serivise atanga, aho akorera ndetse n’ibiciro atangira iyo serivisi, Umukeneye nawe asabwa kuza kuri Kazispace, akamuha gahunda y’akazi (booking). Uyu twakwita umunyabiraka, nawe abona ubutumwa bumumenyesha ko yabonye ikiraka, ndetse muri ako kanya atangire no kuvugana n’uwamuhaye ako kazi.
Naomi yakomeje avuga ko kuruhande rw’ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bifuza gucishaho amatangazo y’akazi, serivisi ari ubuntu gusa icyo basabwa ari ugufungura konti mu buryo bw’abatanga akazi kugirango bajye babasha kwakira ubusabe (applications) z’abatse akazi ndetse bakabasha no kwihitiramo umukozi mwiza (hiring process) kandi byose bigakorerwa kuri platform kugeza umukozi wifuzwa abonetse.

Dieudonne Tumukunde Bizagwira ubwo yaganiraga na The Bridge Magazine, yavuze ko icyo Kazispace igamije mbere na mbere ari ukuzana impinduka mu mitangire y’akazi ndetse guhabwa akazi bigakorwa binyuze mu mucyo, aho atanga ingero ko mu myaka yo hambere, abantu bagendanaga envelope z’impapuro bashaka akazi kandi batazi n’aho gaherereye, uko imyaka yagiye iza kur’ubu bakaba benshi bakoresha uburyo bwo kohereza ubusabe bw’akazi (Application letter & CV) kuri email z’ibigo basabaho akazi, nabwo bagaheruka bohereza ubusabe ariko ntibamenye uko byaje kugenda.
Tumukunde Dieudonne yavuzeko nabyo bikigora ibigo byifuza abakozi kuko bitwara igihe batoranya uwo bakeneye muri emails nyinshi ziba zoherejwe, kandi kuruhande rw’abasaba akazi nabo ntibamenye icyavuye mu musaruro cyangwa icyo basabwa gukosora kugirango ubutaha bazabashe kubona amahirwe yo gutsinda.

Yavuze ko Kazispace ije kugabanya umubare w’abashomeri no gafasha urubyiruko kwerekana service rutanga kandi ikiguzi n’igihe byatwaraga sosiyete ishaka umukozi kikagabanyuka cyane bitewe n’ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) ikoresha mu rwego rwo gufasha uyikoresha kugera kucyo yifuza mu buryo bwihuse.
Tumukunde Dieudonne yahaye ikaze buri muntu wese wifuza kumurika ubumenyi afite, hamwe n’ibigo bitandukanye yaba ibigo bya leta n’ibyigenga byahuraga n’ikibazo cyo kubona abakozi no gukora uburyo bwo guhitamo umukozi (hiring process), akaba yabashishikarije gufungura konti banyuze kuri https://kazispace.com/ cyane ko nta kiguzi bisaba, ikingezi ari ukuzuzamo amakuru y’ingenzi asabwa.
Umwandtsi: Mediatriice UMUKUNZI
THE BRIDGE Magazine
