Gukenera ubwiherero bizahoraho!

Tariki 19 Ugushyingo ni umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero!

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bwakozwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) hagati y’umwaka wa 2023 na 2024, bwagaragaje intambwe yatewe mu bijyanye n’ubwiherero n’isuku.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ingo 9 ku 10 ubu zikoresha ubwiherero buboneye (bwiza), ibigaragaza n’inzego zitandukanye nk’iterambere ku baturage bafite umutekano n’ubuzima bwiza.

Imibare yerekana ko ingo 9 (90%) mu ngo 10 z’Abanyarwanda, zikoresha ubwiherero buboneye. Ivomo: NISR

Umuryango w’abibumbye UN/ONU uvuga ko uko byagenda kose umuntu azahora akenera ubwiherero, ndetse na serivisi z’isuku kugira ngo bimurinde indwara kandi bimufashe gukomeza kugira isuku mu bimukikije.

Uyu muryango uvuga kandi ko muri iki gihe hakenewe ishoramari mu bikorwa by’isuku bihura n’impinduka ziri kugaragara ku isi yose nk’ibikorwa-remezo bishaje birimo kunanirwa, ishoramari ritagendana n’ubusabe n’imihindagurikire y’ikirere irimo guhindura isi.

 

Folomina ari gusukura ubwiherero. Photo: Water For People Rwanda

Umuryango w’abibumbye usanga hakwiye kubaho ubufatanye, bugomba kwemeza ko ubwiherero bushobora kugerwaho na buri wese ahariho hose; bwagenewe kwihanganira imyuzure, amapfa, n’ibindi bibazo by’ibituruka kw’ihindagurika kw’ikirere.

Kubera ko kubona isuku ari uburenganzira budasubirwaho, UN yanzura ko mu gihe buri wese yagira ubwiherero butekanye kandi buhamye, bishobora kurokora ubuzima bw’abantu ibihumbi buri mwaka kandi hagashyiraho urufatiro rw’isi ituje kandi itera imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 − 3 =