Gukaraba intoki birinda indwara na bimwe mu byorezo
Isuku y’intoki kuri bose ni kimwe mu byo inzego z’ubuzima zivuga ko ari ingirakamaro mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, kivuga ko gukaraba Intoki bikwiye gukorwa hazirikanwa akamaro ko kuzisukura, n’uruhare bigira mu kurinda indwara zituruka ku mwanda ndetse na bimwe mu byorezo.
Iki kigo kibutsa ko buri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara ibicurane (grippe/seasonal flue) irushaho kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba (igihe cyo kuva mu itumba kijya mu Cyi).)

RBC ivuga ko hari ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi, urwaye agashishikarizwa kugana muganga ndetse akihatira no kugira umuco w’ isuku akaraba intoki kenshi gashoboka.
Umurwayi na we ngo akwiye kwirinda kwegerana n’abandi kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya virusi.
RBC isobanura neza ibihe birindwi by’ingenzi bisanzwe aho umuntu aba agomba gukaraba intoki.
Ibyo bihe birimo gukaraba mbere yo gutegura amafunguro, mbere yo gufata amafunguro, mbere yo kugaburira umwana, nyuma yo gukoresha ubwiherero, nyuma yo gusukura umwana witumye, nyuma yo kwita ku matungo cyangwa kuyagaburira ndetse na nyuma yo kwita ku murwayi.


RBC kandi yibutsa ko gukaraba intoki bikorwa hifashishijwe amazi meza n’isabune igihe cyose, no mu gihe intoki zaba zitagaragaza umwanda; kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda na bimwe mu byorezo.
