Iyo ufite ubumuga yize umwuga ntago aba akiri ikibazo mu muryango

Mukandamage Judith wigishije abafite ubumuga butandukanye mu murenge wa Nyarusange akarere ka Muhanga

Bamwe mubafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga bahurijwe hamwe bakigishwa kudoda bemeza ko byatumye bahabwa gaciro kandi barushaho gusabana n’imiryango yabo nyuma yo kubona ko bashoboye.

Nyirahabineza Clémentine w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Mbiriri umurenge wa Nyarusange  akarere ka Muhanga afite ubumuga bwo mu mutwe bwatangiye mu mwaka wa 2007, akaza no gufatwa ku ngufu muri ubwo burwayi bwe agaterwa inda ubu akaba afite umwana w’imyaka 7, yemeza ko kwiga umwuga w’ubudozi byabakuye mu bwigunge .

Aragita ati “nkabafite ubumuga, mbere twabagaho twihishe kubera gushungerwa batuvugiriza induru, ndetse na musaza wanjye yarankubitaga ngera nubwo jya mu bitaro marayo amezi 6 .”  Asa n’ufite ikiniga, ngo umwana we ari mu ishuri ry’inshuke baje gufasha abana batishoboye nawe uwe bamushyiramo umupasiteri araza amukuramo avuga ko atashobora umwana ubyarwa n’umusazi. Ndetse ngo na bagenzi be bigiye hamwe kudoda nabo bahuraga n’ibibazo nko gukubitwa n’imiryango, kubinuba ngo bamaze imitungo kubera kuvuzwa, kwirukanwa no gushyirwa mu nzu za bonyine. Akomeza avuga ko akato bahabwaga kagabanutse kuko ubu bagira icyo bimarira iyo babonye ubatiza imashini badoda imyenda bakajya kuyigurisha ndetse bakabona nicyo kwambara.

Nikuze Marisiyana w’imyaka 46 nawe atuye mu kagari ka Mbiriri ninawe uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyarusange.  Yize mu ishuri ry’imyuga TVET i Kayenzi mu karere ka Kamonyi. Avuga ko kwigana n’abantu badafite ubumuga byatumye bamenya ko n’abafite ubumuga bashoboye.

Anemeza ko iyo umaze kumenya umwuga utaba ugifite ubukene kuko ubasha kwinjiza amafaranga; ntukomeze kuba ikibazo mu muryango kuko uba winjiza babona utakibatezeho amaboko cyane kuko hari intambwe uba  wateye.

Mukandamage Judith atuye mu Kagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange yigishije kudoda abafite ubumuga butandukanye bagera kuri 14. Mubyo yabonye asanga kumenyana byarabashimishije kuko basangiye ubuzima bareka gukomeza kwigunga kuko babaga mu byaro bitandukanye ntibabashe guhura. Ikindi ngo abafite ubumuga bakurikiraga kurusha abatabufite, bakiga batarangara ubona ko bazi icyabazanye, ubona ko bashaka kuva hahandi baribari bafite aho basha kugera. Ngo no mugihe cyo kwiga baguraga ibitenge bihendutse bakadodamo imyenda bakayigurisha.

Abigishijwe n’uyu mubyeyi n’abafite ubumuga bw’ingingo, ubumuga bw’uruhu n’ubumuga bwo mu mutwe.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 27 =