Muhanga : Bavuga ko abaterankunga biyongereye bakwakira abana bafite ubumuga benshi

Sr Ntawiha Nyirakarire Annonciata Umuyobozi w'ikigo la miséricorde ibumoso ari kumwe na Sr Bayavuge Marie Claire ushinzwe imirire muri iki kigo

Umuyobozi w’Ikigo la Miséricorde avuga ko ababyeyi bifuza kuzana abana bafite ubumuga mu kigo bayobora  ari benshi ariko bakabura ubushobozi bwo kubakira. Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga nabwo bwemeza ko abaterankunga ari bake ariko bukizeza ikigo ubuvugizi n’imikoranire yisumbuyeho.  

Umuyobozi w’iki kigo witwa Sœur Ntawiha Nyirakarira Annonciate avuga ko ikigo ayobora cyatangiye gifite  ishuri ry’incuke n’ishuri ribanza, ubu byombi birimo abana 249 barimo abafite ubumuga 57.

Avuga ko uko iminsi yicuma ari ko ababyeyi bazana abana babo kuri kiriya kigo basaba ko bakwakirwa ariko ubushobozi bwo kubitaho bukaba buke.

Ikibazo kandi ngo ni uko hari bamwe mu babyeyi bavuga ko batashobora kwishyura Frw 86 000 umwana asabwa buri gihembwe.

Umwe muri bo witwa Providence Nyirandahiriwe ati : «  Mfite umwana  wavukanye ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe afite imyaka 13. Sinashoboye  kumujyana mu ishuri kuko nta bushobozi bwo kumurihira mfite ». Umuryango w’uyu mubyeyi uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Avuga ko abonye uwamutera inkunga akamwizeza kwishyurira umwana we amashuri, nawe atazuyaza kumufasha mu myigire ye.

Umuyobozi wa kiriya kigo asaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa kurushaho gukorana nacyo kugira ngo cyakire abana benshi kurushaho.

Ati : «  Dukora ibyo dushoboye kugira ngo twite kuri aba bana kandi twakire n’abandi ariko tubonye abandi babidufashamo twakwakira benshi kurushaho».

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunée nawe avuga ko abaterankunga bakiri bake.

Yongeraho ko  akarere ka Muhanga gatanga uko kifite kagashyira Miliyoni Frw 1.5 mu mishinga ifasha abafite ubumuga.

Mukagatana avuga ko akarere ka Muhanga kazongera amafaranga gashyira mu bikorwa bigamje guteza imbere abafite ubumuga bitewe n’uko ingengo y’imari igenda iboneka.

Emmanuel Murera ushinzwe ubushakashatsi no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’iterambere mu Nama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD), avuga ko buri mwaka w’ingengo y’imari  batanga Frw 98.000.000  yo gufasha abafite ubumuga. Aya ngo afasha mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwabo.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, 8 muriyo ifite abana bafite ubumuga bigana n’abandi batabufite bagera ku 147.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 1 =