Ishyamba rya Nyungwe: Ikigega cy’amazi akoreshwa mu Rwanda

Isumo rya Ndambarare riri muri Pariki ya Nyungwe.

Iri shyamba rya Nyungwe rifite ubuso bungana na Km 1.019 ririmo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, ibiti n’ibindi bimera bitandukanye, imigezi n’amasoko byinshi.

Imigezi ikomoka muri Nyungwe harimo Akanyaru, Rukarara, ku muzenguruko wa Park ya Nyungwe hari iyitwa Ruhwa, Rubyiro, Kamiranzovu, Karundura, Kirimbi n’indi myinshi ituruka muri Nyungwe. Iyi akaba ari imigezi minini ariko hakaba harimo n’imito ituruka muri Nyungwe. Mwogo, Akagera, Nyabarongo bigizwe n’imigezi ituruka mu Nyungwe igenda yisukamo. Ndetse ingomero z’amashanyarazi eshatu za Rukarara isoko yazo ni muri Nyungwe. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Park ya Nyungwe Niyigaba Protais.

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Muri Park ya Nyungwe niho hantu haturuka imigezi myinshi twakwita nk’ikigega cy’amazi kiruta ibindi giturukamo amazi yo mu Rwanda”.

Hari abavuga ko 70% by’amazi u Rwanda rukoresha cyangwa birenga aturuka mu iri shyamba rya Nyungwe.

Niyigaba avuga ko nta bushakatsi burakorwa ngo bwemeze ko amazi u Rwanda rukoresha angana na 70% ahubwo ko ashobora kuba ari na hejuru ya 70%.

Uretse kuba iri shyamba rinafite amazi menshi ni n’amazi meza. Niyigaba yagize ati “Aya mazi n’amazi meza asukuye y’urubogobogo adasaba ko inganda ziyasukura iyo akiva muri Nyungwe kuko aba ayunguruye”.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais.

Niyigaba asobanura byinshi ku mazi aturuka mu Nyungwe

Imigezi minini yafi ya yose ituruka mu ishyamba rya Nyungwe; ari ijya mu Cyogogo cya Nili, arijya mu Cyogogo cy’umugezi wa Congo yose aturuka muri Nyungwe.

Uretse n’imigezi hari n’amasoko afatwa agahita ahabwa abaturage cyangwa se n’abandi bantu bakoresha aya amazi. Harimo amasoko arenze cumi n’abiri (12); kuri ubu harimo kubakwa isoko igomba kugaburira igice kinini cya Nyamagabe, umuyoboro witwa Ngabwe rya Rubondo uzagaburira abaturage barenga ibihumbi 10. Hakaba n’indi isanzwe ikoreshwa, iha abaturage amazi baturiye mu duce Nyungwe ibarizwamo, bakaba bayafata mu masoko bahita bayabaha.

Inganda z’icyayi zose harimo urwa Gisakura, Kitabi n’izindi zikoresha amazi aturuka muri Nyungwe kandi atagira ikindi kiguzi.

Bamwe mu itsinda ry’Abanyamakuru bakora ku nkuru z’ibidukikije mu Rwanda.

Guhera mu mwaka wi 2005, Leta y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa byakorerwa muri iri shyamba nko gucukuramo zahabu n’andi mabuye y’agaciro ndetse no gutemamo ibiti nka libuyu n’ibindi; iyitangiza nka Pariki (Park National).

Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu Majyepfo y’u Rwanda rikanakora mu Burengerazuba bw’ U Rwanda, rikikijwe n’uturere dutanu aritwo Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi na Rusizi; ku majyepfo yaryo rikora I Burundi kuri National Park ya Kibira.

Iri shyamba harimo ibinyabuzima bitandukanye birimo ibimera (plants) by’ubwoko 1068; muri ibi bimera harimo indabo zo mu bwoko wa orchidee 148; inyoni (birds) ubwoko 322; muri ubu bwoko bw’inyoni mirongo itatu 30 murizo ntahandi wabusanga muri Africa uretse mu ishyamba rya Nyungwe; inyamabere (mammals) ubwoko 85; harimo ubwoko 13 bw’ibisabantu (species of primates); intubutubu (amphibians) ubwoko 32 na ibikururanda (reptiles) ubwoko 38.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 23 =