Ibyo ukwiye kwitaho niba wambara lunette mu kuzirinda kwangirika

Ushobora kuba urwaye amaso cyangwa ukunda kwambara lunette zirinda urumuri rw’izuba cyangwa ukaba uzambara bijyanye no gushaka kurimba. Bigufata igihe n’igiciro kinini kugirango ubone lunette zigendanye n’ibyifuzo byawe, bityo akaba ari nayo mpamvu bigutera impungenge mu gihe ziba zangiritse kandi hari ibintu by’ingenzi wakwitaho bityo ukirinda iki gihombo.

Ku bantu bafite uburwayi bw’amaso bubategeka kwambara lunette igihe cyose, ibi tuvuze haruguru babyumva vuba cyane dore ko kuri bo lunette bazifata nk’imbago z’amaso bityo iyo umuntu adafite imbago, bigorana kugirango abashe kugenda cyangwa kugira ikindi kintu yabasha kuba yakora atarabona imbago zisimbura izo yarasanganywe.

Niyo mpamvu The Bridge Magazine yifuje kuganira n’inzobere mubirebana n’amaso, kugirango badusobanurire ibintu by’ibanze abantu bambara lunette bakwiriye kwitaho kugirango lunette zabo zirambe kandi zirusheho gukomeza gukora neza akazi zishinzwe.

Inzobere mubirebana no kuvura amaso, muganga Iradukunda Ghislain Norbert ukorera clinic ya The Look Optical ikorera mu mujyi wa Kigali, mu isoko rya Nyarugenge muri etage ya 3, akaba yavuze ko hari ibintu byinshi byo kwitaho, ariko iby’ingenzi ari ibintu nka bitatu gusa, harimo uko lunette zibikwa/umutekano wazo, uko zambarwa hamwe n’uburyo nyirazo akwiriye kuzikorera isuku.

– UKO ZIBIKWA

Muganga Iradukunda Ghislain Norbert avuga ko ibi bifatwa nk’umutekano wa lunette. Iradukunda yagize ati:”Biroroshye kuba wafata lunette zawe ukazibika mu gikapu nkuko ubika imyambaro, ibikoresho by’akazi cyangwa n’ibindi bintu. ariko iki ni ikintu kibi cyane gishobora gutuma lenette zawe zangirika mu buryo bworoshye.”

Lunette zawe zigomba kubikwa muga case kabugenewe (Glasses Case) mu kuzirinda kwangirika

Muganga avuga ko iyo ugiye mu mavuriro y’amaso, cyangwa muyandi maduka acuruza lunette, iyo uguze lunette baguhana n’aga Case kazo (akantu ko kuzitwaramo) hamwe n’agatambaro ko kuzihanaguza. Ako ga case niko kagenewe kubikwamo lunette mu kuzirinda kwangirika bityo niba wambara lunette buri munsi ugomba kwibuka kugendana nako aho ugiye hose kuko ushobora gukenera kuzikuramo bitunguranye kakagufasha kuzibika neza.

-KORESHA AMABOKO YOMBI MU KUZIKURAMO

Ujye uzirikana gukuramo lunette zawe ukoresheje amaboko yombi, kandi zizingwe mu buryo bwagenwe

Kuri iyi ngingo, muganga Iradukunda yagize ati:”Uzabona kenshi abantu bamwe na bamwe bamurika imideli, bakina filime n’abandi hari igihe bakuramo lunette bakoresheje akaboko kamwe, ariko mu by’ukuri ibi si byiza na gato kuko gukoresha akaboko kamwe ukuramo lunette bituma akaboko kamwe ka lunette karushaho kugenda kangirika uko ugenda ubikora ugasanga biteye ikibazo cyo kuba kacika kakavaho. Ese n’iyihe mpamvu ukoresha amaboko abiri mu kwambara lunette, wajya kuzikuramo ugakoresha kumwe kandi bitera ibyago byo kwangirika?” iki nicyo kibazo mu ganga nawe abaza abambara lunette.

-GUKORERA LUNETTE ISUKU

Nkuko ufura imyambaro yawe nyuma yo kuyambara, ni ingenzi cyane no kwibuka guhanagura ibirahure bya lunette mu gihe ugeze mu rugo.
Muganga Iradukunda avuga ko ushobora kuzihanaguza umuti wa bugenewe. Mu gihe ariko uyu muti waba utawufite hafi ukaba wakoresha amazi y’akazuyazi, nyuma ukibuka kuzihanagura ukoresheje agatambaro kabugenewe baba baraguhanye nazo. Twakwibutsa ko ubu buryo bwose bwavuzwe haruguru bureba umuntu wambara lunette.

Muganga Iradukunda Ghislain Norbert yasoje ikiganiro twagiranye asaba abantu bose kwibuka kujya bisuzumisha amaso byibura inshuro imwe mu mwaka bityo bakamenya niba amaso yabo abona neza, agira inama kandi abarwayi b’amaso kwibuka kwambara lunette igihe cyose, ndetse bakibuka kubahiriza inama baba baragiriwe na muganga w’amaso.

Ni ingenzi guhanaguza lunette ukoresheje umuti wabigenewe
Zirikana gukoresha agatambaro kabugenewe mu gihe ugiye guhanagura lunette zawe

Twakubwira ko The Look Optical ikorera mu mujyi wa Kigali, mu isoko rya Nyarugenge muri etage ya 3, umuryango wa 6. babafitiye serivisi zitandukanye zirimo gupima amaso, bakamenya uburwayi ufite bakaguha na lunette zagufasha, gutanga inama ku barwayi b’amaso, gusana lunette zangiritse, n’ibindi.

Ushobora kubahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp numero +250780 500 592 cyangwa ukohereza ubutumwa kuri email info@thelookoptical.rw. wasura urubuga rwabo arirwo thelookoptical.rw bakagufasha ku kibazo icyaricyo cyose kirebana n’amaso.                     

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 3 =