Iburasirazuba: Hakwiriye imbaraga z’urubyiruko mu kubaka umuryango nyarwanda _Ministri Bayisenge

Bamwe mu bakorerabushake bahagarariye abandi n’abahuzabikorwa b’urubyiruko.

Abakorerabushake bahagarariye abandi n’abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’Intara n’uturere, biyemeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu muryango, bakarushaho kwegera abafite ibibazo bibangangamiye umuryango nyarwanda, bakabikemura.

Byatangajwe ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza hatangizwaga ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye”. Ni ubukangurambaga bwahuje urubyiruko rw’abakorerabushake n’abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’Intara n’uturere, banahabwa akanozangendo (Moto) kazajya kabafasha kugera aho ibibazo biri.

Uwimana Euralie ni umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe yavuze ko kenshi wasangaga kugera aho ikibazo cyiri uburyo bwo kuhagera rimwe na rimwe bwabaga bugoye bigasaba ko hari ibibazo byihutirwa cyangwa se n’ubwo bushobozi bwabuze bwo kuhagera.

Ati “Ubu ngubu umuntu azajya aba afite uburyo bwe bwihariye, bigiye ku tworohera kugera aho ibibazo biri, mu Tugari, mu Mirenge no mu miryango aho ibibazo bikomeye basaba ko inzego zo kurwego rw’Akarere n’izindi dufatanya umunsi ku munsi twiteguye kujya tubageraho”.

Bamwe mu rubyiruko bahawe moto zo kwifashisha mu gukemura ibibazo.

Uwimana Euralie yanavuze ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango bagiye kubanza gukora ubukangurambaga bashishikariza urubyiruko kumva ko ibibazo biri mu miryango nabo bibareba.

Ati “Akenshi turabibona tukumva nyine n’iby’imiryango birareba ababyeyi nibo bakagombye kubijyamo ariko ubu tugiye gushishikariza urubyiruko bumve uruhare rwabo, bumve ko ingaruka zibageraho kandi ko aribo bafite icyizere cyo kubaho igihe kirekire, ni ukuvuga ko ibibazo by’uyu munsi bimufiteho ingaruka no mu bihe bizaza, iyo inzego zirangaye cyangwa se nawe ubwe ntabigire ibye, tugiye kubumvisha uburemere bwabyo kuribo, hanyuma bumve n’uburemere bwabyo”.

Mugabo Egide ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, avuga ko icyari kigoye ari ukubona moto kuko n’ubundi mu buzima busanzwe haba ku ntara, ku Karere, urwego rukuru ruyobora Akarere inama Njyanama mu korohereza urubyiruko mu kwesa imihigo baba bafite  ibyo babagenera.

Ati “Nyuma yo guhabwa moto nabyo bigiye guhabwa umurongo kuko hari inzego zireberera inzego z’urubyiruko cyane cyane ubuyobozi bw’Akarere n’inama Njyanama bafite icyizere.

Kubana Richard ni Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko umuryango nyarwanda ukeneye kwegerwa.

Ati “Mbere nkuhagarariye urubyiruko ku Karere bamwohererezaga ifoto gusa, ariko ubu kuko bahawe moto azajya yigerera aho igikorwa kiri no gutanga ubujyanama bimworohere”.

Prof. Bayisenge Jeanette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko kugirango umuryango utekane hakwiye ubufatanye bw’abantu bose biturutse ku nzego z’ibanze kuko nizo zihuza abo bantu, ari abikorera, inzego z’abakorerabushake ziri ku mudugudu, inama y’igihugu y’abagore, inzego z’urubyiruko inshuti z’umuryango na ba mutwarasibo.

Ati “Ubwo bufatanye nibwo dukeneye kuko imiryango ifitanye amakimbirane ntabwo iba ari myinshi, urebye usanga ari mikeya, abana bata ishuri baba ari bake baturuka mu miryango mike, habayeho ubufatanye bwo gukurikirana iyo miryango bya hafi twabona ko umusaruro ushoboka”.

Minisitiri Bayisenge yanavuze ko urubyiruko ari bamwe mu bagize umuryango kandi aribo benshi mu bagize imiryango y’Abanyarwanda. Ati “ Izo mbaraga zabo turazikeneye mu kubaka umuryango nyarwanda cyane ko no mu bayobozi dusigaye tubonamo urubyiruko rwinshi, kubera ko izo mbaraga zirahari, ubushake burahari ni habaho guhuza ibikorwa, amaraso mashya akazamo n’izo mbaraga zikazamo tubona ko bizatanga umusaruro kandi birashoboka”.

Moto zatanzwe ku rubyiruko zigera kuri 15.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 25 =