Iburasirazuba: “Umuyobozi ntagomba gukorera ijisho” Hon. Musoni Protais

Hon. Musoni Protais aganiriza abitabiriye amahugurwa.

Byavugiwe mu mahugurwa y’iminsi 3, y’abagize inzego zibanze zatowe, agamije kugirango abatowe bongererwe ubushobozi, bongere biyibutse bakarishye ubwenge, bamenye icyo bakora.

Ni amahugurwa yateguwe na RALGA kubufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), abahuguwe bakaba bazahugura abandi.

Mu gufungura aya mahugurwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yavuze ko abahuguwe nabo bazahugura abandi, kugirango ubwo bumenyi abantu bafite, bamenye butagira aho buhagararira, ndetse bugere no kuzindi nzego maze babe mu murongo umwe.

Yagize ati “aya mahugurwa agomba gutuma abantu bose bari hano bo mu nzego zatowe habaho kumva neza inshingano, icyerekezo cy’igihugu kugirango tugendere kimwe ntawe usigaye inyuma, nta guhuzagurika twese twumve ibintu kimwe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne.

Hon. Musoni Protais yabwiye abitabiriye amahugurwa ko uburyo amahugurwa yaturukaga hejuru, ashobora gutangirira no hasi ubwabo bakishakamo ibisubizo ndetse bagahugurana ubwabo n’inzego zindi.

Yasabye abitabiriye kureba kure, gutekereza ibintu bigari, icyo bakoze cyose bakagikora bitanze udakorera ijisho ati “Niba uri umuyobozi ugomba guharanira imibereho myiza y’umuturage”.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa.

Philomene Bankundiye wo mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza yitabiriye aya mahugurwa avuga ko bongeye kwibutswa inshingano. Ikindi ngo iyo umuturage umwegereye akwiyumvamo n’ikibazo cyose afite ntatinya kukikubwira ukagikemura.

Ati “iyo uhawe akazi uba waragasabye ugakeneye, uba ufite inshingano wagiye wiyemeje kuzakora ukazubahiriza. Ntukwiye kugenda ngo wirarike mu kazi utangire kwihorera umuturage wumva ko uri umuntu ukomeye cyane, ntukorere ijisho, ukirinda gusiragiza umuturage ahubwo ukamuha serivise nkuko bikwiye”.

Philomene Bankundiye, umwe mubitabiriye amahugurwa.

Mugabe Callixte nawe yarari muri aya mahugurwa yavuze ko nubwo n’ubusanzwe bafashaga umuturage bamuha serivise nziza ariko bagiye kurushaho, bakore badakorera ijisho kuko abaturage aribo batumye bari mu myanya barimo kandi bagakora nkuwikorera kuko iyo umuturage yateye imbere n’igihugu kiba cyateye imbere.

Amahugurwa ateganijwe guhera tariki ya 09-12/2022 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba yatangijwe kumugaragaro tariki 10/08/2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 4 =