Ibikorwa abahohotewe bahuriramo byabafashije guteza imbere umuco w’ubudaheranwa

Bamwe mu bakozi ba SEVOTA bafasha abahohotewe n'abana bavutse ku ihohoterwa kudaheranwa no kuba imboni z'amahoro.

Bamwe mu bagore bahohotewe hamwe n’abana bavutse ku ihohoterwa bavuga ko ibikorwa bahuriramo bigira uruhare runini mu guteza imbere umuco w’ubudaheranwa, gukumira amakimbirane no kuba imboni z’amahoro.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 18 Mata ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rwa Leta n’ imiryango itari iya Leta mu ishyira mu bikorwa ry’ umwanzuro 1325 (2000) w’Umuryango w’Abibumbye n’ibikorwa by’ubudaheranwa.

Iyi nama yateguwe n’umuryango w’Ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’abapfakazi n’imfubyi hagamijwe umurimo no kwiteza imbere, SEVOTA (Solidalité pour l’épanuissement des veuves at des orphelins visant le Travail et l’Auto promotion) hagamijwe kumenya ingingo zigize Umwanzuro 1325 (2000) w’Umuryango w’ Abibumbye, ziboneza umuco w’ubudaheranwa (community resilience) mu gusigasira amahoro, umutekano n’iterambere ku bantu bafite cyangwa bagize ihungabana mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Bamwe mu bagize imiryango itari iya Leta biteguye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 1325(2000) w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu buhamya bwabo, umwe mu bagore bahohotewe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibikorwa bahuriramo byabafashije kugera ku ubudaheranwa, kurwanya amakimbirane no gusigasira amahoro.

Yagize ati:’’ Dufite bikorwa duhuriramo mu matsinda kugirango twe guheranwa. Ikintu kidufasha cyane ni agaseke k’amahoro dukagafatanya n’ikimina, tugasurana, tugacana urumuri tugasenga, tukaririmba twarangiza tugaha uwo twagiye gusura ibyo twamuteguriye, bityo n’ingo zabagamo amakimbirane yagiye agabanuka kuko henshi na henshi amahoro yabuzwaga n’amakimbirane yo mu rugo bitewe n’uko umuntu ari nyakamwe.”

Mfashijwenimana, uhagarariye club “Twe urubyiruko Dushoboye”.

Mfashijwenimana Jean Claude, uhagarariye urubyiruko rugizwe n’abana bavutse ku ihohoterwa ryakorewe ababyeyi babo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bibumbiye muri Club “Twe Urubyiruko dushoboye”, hagamijwe ubudaheranwa mu rugendo rw’impinduka no kuba imboni z’amahoro, avuga ko bakora ibikorwa byo korozanya amatungo magufi, ubuhinzi bugezweho, ubudozi n’ibindi haba abatuye mu mijyi no mu cyaro.

Yagize ati:’’ Ibikorwa dukora harimo ababarizwa mu gice cy’icyaro bakora ibikorwa byo korozanya amatungo magufi, harimo abakora ubuhinzi bugezweho bahinga imbuto, harimo abakora ubudozi nk’uduseke cyangwa imitako. Harimo ababarizwa mu mujyi nabo bafite ibikorwa bahuriramo mu ma club arenga 30 kandi afite n’amazina. Ibyo bikorwa bifite uruhare runini mu gusigasira Ubudaheranwa no kubungabunga amahoro.”

Intumwa ziturutse muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu.

Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Mukasarasi Godeliva avuga ko mu Rwanda SEVOTA yubakira ku bubi bwa jenoside yakorewe abatutsi hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’umugore wahohotewe mu kuba umunyamahoro mu budaheranwa.

Yagize ati: “Iyi nama twayiteguye yari iyo kugirango dusigasire ubudaheranwa bw’ abagore bahohotewe hamwe n’ abana bavutse ku ihohoterwa tujyanisha n’umwanzuro 1325(2000) w’ Umuryango w’ Abibumbye, uvuga ku mugore, amahoro n’umutekano. Mu Rwanda twubakira ku bubi bwa jenoside yakorewe abatutsi tukareba uruhare rwa wa mugore mu kuba umunyamahoro ariko ari mu budaheranwa.”

Mukasarasi Godeliève, umuhuzabikorwa wa SEVOTA.

SEVOTA yiyemeje kunoza ibikorwa byayo n’indi miryango itari iya Leta mu bikorwa by’umuco w’Ubudaheranwa, kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa ingingo nyamukuru mu muco w’ubudaheranwa n’umwanzuro 1325 (2000) w’ Umuryango w’ Abibumbye ku bufatanye na Leta.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 20 =