Iburasirazuba: Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hariho ivangura mu mashuri no mu kazi

Umuhango wo #Kwibuka29 Iburasirazuba.

Mu muhango wabereye mu busitani bw’Intara y’Iburasirazuba wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba n’Amakomini yahujwe akaba akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko hariho ubusumbane.

Ni umuhango wahuje Ubuyobozi bw’Intara, Inzego z’umutekano, abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, abahagarariye imiryango ya Ibuka, Intumwa za Rubanda, abayobozi b’ibigo, abikorera n’abandi.

Muligo Emmanuel atuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana ni umwarimu muri Kaminuza ya Byumba, avuga ko mbere ya Jenoside yahoze ari umukozi wa Komine Muhazi. Mu buhamya yatanze yavuze ko kwiga k’Umututsi bitari byoroshye. Ati “muri aka gace Umututsi yaratotezwaga cyane guhera mu mashuri; ntiyigaga mu buryo umuntu yashoboraga kugera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza akawumaramo imyaka 7 ashakisha ahantu yatsinda bikanga kuko byasaga n’ikizira kwiga hakagenda umwe ku ijana”.

Yakomeje agira ati “ ibyo byanteye agahinda cyane bituma n’abantu basubira inyuma mubyo bari batekereje byo gushaka kwiga, ariko n’abari bashoboye kubona akazi bakabonaga ari bake cyane kandi bakirukanwa igihe n’imburagihe kuko ababurugumesititi bariho icyo gihe bari bahuje politiki yo kurobanura ugasanga umututsi ni umwe mu Karere ni babiri ni batatu kandi nabo ejo cyangwa ejobundi ugasanga babirukanye”.

Barimo gucana urumuri rw’icyizere.

Muligo yemeza ko hari ivangura mu mashuri no mu kazi ndetse ko kugirango umuntu ajye mu mahanga muri kaminuza byasabaga kurobanura no kujya kwiga i Burayi cyaraziraga ugasanga abanje gushaka ibyangombwa yageraho akabibura ngo hagomba kugenda umubare uyu nuyu, mu buryo byari iringaniza rirenze kamere, kuko hari aho wasangaga abantu batsinda bonyine ari abatutsi, ariko bakabahagarika bagategereza ko hazaza undi w’umuhutu kugirango agende.

Yakomeje agira ati “Ni ipfundo rikomeye ridashobora gutuma abantu batera imbere iyo abantu badashoboye kwiga, ngo bashobore gukorera igihugu kandi bagikunda icyo gihe igihugu kiradindira nabo ubwabo bakadindira, aho Leta yakera yafataga abakozi ikabasumbanya”.

Muligo Emmanuel watanze ubuhamya, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kagoyire Christine ni Visi-Perezidante wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko hagomba kubibwa imbuto nziza mu bana bato. Aho yagize ati “tugomba guharanira no kugumana indangagaciro ziranga abanyarwanda, tubibe imbuto nziza mu bana bato”.

Kagoyire yakomeje agira ati “Dukomeze guhuza imbaraga mu kurangiza zimwe mu manza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa, twongere imbaraga zo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane tuyirandura mu rubyiruko rw’abanyarwanda, dukomeze turwanye kandi dukumira ihungabana kuko ririmo kugenda ryiyongera bityo bikadindiza mu iterambere uwo ryibasiye”.

V/c Presidente wa IBUKA Kagoyire Christine.

CG Emmanuel K. Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari igikorwa ngaruka_mwaka.

Agira ati “hari n’abavuga yuko abize bakijandika muri Jenoside bari bafite ubwenge ariko batari bafite umutima, kwemera kwica abo mwiganye mwakuranye, mwari incuti, musangiye igihugu nta mutima nta bumuntu waba ufite”.

Yakomeje agira ati “iki ni igihe cyo kwibuka no kwisuzuma, dufata umwanya wo kunamira abacu tukabaha agaciro n’icyubahiro bakwiriye, tubona umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jonoside, gushimira ingabo zahoze ari iza RPA/FPR/INKOTANYI, tuba tuje kwibuka twiyubaka, kandi tukiyemeza ko nta Jenoside izongera kuba ukundi”.

CG Gasana, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba na Mbonyumuvunyi, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana bashyira indabo ahashyinguwe imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Intara y’Iburasirazuba ifite inzibutso za Jenoside 36 zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 24 =