Rwamagana: Hagiye kunozwa imikorere y’amarondo

Aha bari mu nama mpuzabikorwa y’imihigo y’Akarere ka Rwamagana.

Mu nama mpuzabikorwa y’imihigo y’Akarere ka Rwamagana yabereye muri sale ya Saint Augustin, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, mu Ntara, Akarere, Akagari, Umudugudu, hafatiwemo ingamba zo kwesa imihogo. Ni inama yari igamije byinshi bijyanye n’iterambere, imitangire ya serivise n’umutekano.

Yari inama kandi yo kugirango bibukiranye inshingano bafite, baganire ariko baniyemeze.

Murekatete Dative ayobora umudugudu wa Kimbazi, Akagari ka Ntunga avuga ko kugirango babashe kwesa imihigo ari uko ba midigudu ndetse na ba mutwarasibo babona amahugurwa, buri muyobozi akamenya inshingano ze agomba gukora.

Kukijyanye n’umutekano yagize ati “Hari hamwe hajya hagaragara ubujura. Uwazajya afatwa yajya azanwa mu ruhame mu baturage bakaba aribo bamucira urubanza bitewe nicyo yibye”.

Bamwe mu bari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’imihigo y’Akarere ka Rwamagana.

Yakamoza agira agira ati “Ikindi ni ugukaza amarondo kandi buri muturage akamenya ko umutekano ari uwe agomba kuwicungira kandi hakabaho ubufatanye kubaturage n’abayobozi, haba haje nk’umuntu mu mudugudu utazwi akamenyekana agakurikiranwa akabazwa icyo yaje gukora mu mudugudu”.

Twagirayezu Daniel ni umuyobozi w’umudugudu wa Kinteko, Akagari ka Rweri Umurenge wa Gahengeri avuga ko hari ahakiri imbogamizi kugirango bese imihigo 100%, bakaba bakeneye kwegerwa na Bagitifu b’Utugari, ariko bakurikije inama abayobozi babagiriye kuko byagenda neza.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko kukijyanye n’umutekano hagiye kunozwa imikorere y’amarondo aho buri muyobozi w’Akagari agiye kureba ati, ese niki gihungabanya umutekano mu kagari nyobora kugirango bwa bujura buhagarare.

Yagize ati “nko mu Karere kacu umubare munini cyane ni uwabajya kwiba imyaka mu murima; imyumbati, ibijumba n’ibitoki, ariko amahirwe ni uko bafatwa. Turimo kuganira n’inzego zibishinzwe z’ubutabera bakagenda bacibwa imanza aho bakoreye icyaha niba ari n’uwibye icyo gitoki amenye ko kukiba ari icyaha kandi ko umuntu ahanwa”.

Arongera ati “Ikindi ni ugukurikirana abantu ducumbikiye kuko abafatwa bibye hafi ya bose usanga ari abantu baje ari abacumbitsi baje gupagasa, abo bose turimo turagenda tubabarura tubandika mu ikaye y’umudugudu abo tubona badafite imirimo tukaba twabagira inama yo kujya ahari imirimo aho kwicara gusa”.

CG Emmanuel K.Gasana, ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko inama mpuzabikorwa ari igikorwa cya buri gihembwe aho Intara igenda hose mu Turere ihura n’inama mpuzabikorwa ya buri Karere kugirango isuzume aho bageze muri gahunda za Leta bibutsa inshingano z’abakozi bashyizwe mu myanya n’abandi batowe.

Yagize ati “Mu isuzumamikorere y’uyu munsi hariho Uturere tugenda tugira imihigo imeze neza mu buryo n’itareswa hariho gahunda ko bizagera mu kwezi kwa 6 kujya gushira yeshejwe mu buryo hari ibintu bikebike bagomba gusuzuma nka za mutuelle, ejo heza, ibijyanye n’amashanyarazi, inkingo za Covid 19, bigasaba ko nabo tubafasha mu bukangurambaga, mu b’ubujyanama kugirango nabo byihute ntibazasigare inyuma”.

CG Emmanuel K.Gasana, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

CG Emmanuel K.Gasana yakomeje avuga ko nk’abayobozi bagomba kuba intumwa idatenguha, haba mu gutanga serivise nziza, kurwanya akarengane na ruswa, kurwanya imikorere mibi n’imico mibi, bagasobanukirwa Politike ya Leta no kuyamamaza.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 25 =