Ibigo bifasha abahinzi n’aborozi byatewe inkunga na Hinga Weze bizazamura umusaruro

AGRAH CARE Farm Services Center, kimwe mu bigo by’icyitegererezo gitanga serivisi zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi cyubatse mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba ku nkunga y'umushinga Hinga Weze.

Abatewe inkunga zo gushinga ibigo bifasha abahinzi n’aborozi n’umushinga Hinga Weze barishimira ibikorwa byiza bamaze kugeza ku bahinzi n’aborozi, bakaba bazarushaho kubibegereza  kuko aribyo bizabafasha gukomeza kwaguka, gutera imbere no kongera umusaruro. 

Umushinga Hinga Weze urimo kugana ku musozo, watangiye 2017, intego yawo ni ugufasha abahinzi n’aborozi bagera ku bihumbi 535 kuzamura umusaruro wabo kugera kuri 50%; kuri ubu umaze kugera ku bahinzi n’aborozi bagera ku bihumbi 700.

Mu kwegereza abahinzi inyongeramusaruro, Umuyobozi wa Hinga Weze, Mukamana Laurence avuga ko bari bafite intego yo kugera ku bahinzi ibihumbi 50; kuri ubu birishimira ko bageze ku bihumbi 126 kandi benshi bakongera umusaruro hejuru ya 50%.

Uyu mushinga watanze inkunga ya miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda mu gushinga ibigo byo gufasha abahinzi n’aborozi, ba rwiyemeza mirimo bayahawe nabo biyongereraho andi.

Uyu muyobozi avuga ko ubufatanye bw’ibi bigo bizatuma ibikorwa byabo biramba kuko aribyo bari basanzwe bakora, icyo bafashijwe ari ukongererwa ubumenyi no kunoza ibikorwa.

Ibigo 6 bifasha abahinzi n’aborozi “Farm Services Centers bimaze gutera intambwe

Muri ibi bigo harimo ibigo binini 2 aribyo AGRAH CARE Farm Services Center iri mu Karere ka Gatsibo na KOPABINYA Farm Services Center iri mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ibigo bito 4 aribyo KADECO, Kampani Nkundas Ltd, Kampani DAVET n’Uwayisaba Pacifique.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc ufite ikigo cy’icyitegererezo kizajya gitangirwamo serivisi zo gufasha abahinzi n’aborozi “AGRAH CARE Farm Services Centre” mu Karere ka Gatsibo cyatangiye gukora 2021 Ukuboza; yahawe inkunga y’amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bya miliyoni 94 na Hinga Weze yongeraho  miliyoni 240 maze yubaka inzu y’igorofa  irimo aho bacururiza ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ibiryo by’amatungo ndetse n’ahabikwa imbuto n’ifumbire.

Yavuze ko yari asanzwe akora ibikorwa byo kwegereza inyongeramusaruro abahinzi mu karere ka Musanze na Muhanga kuva 2010. Uyu mubyeyi yavuze ko mu kwezi kumwe bamaze bakora binjije miliyoni 15 akaba afite icyizere ko intego yabo yo gufasha abahinzi mu kongera umusaruro no gukomeza kwaguka bazabigeraho.

Imirama y’ubwoko butandukanye muri AGRAH CARE Farm Services Center i Gatsibo.

Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe “KOPABINYA”; nayo yahawe inkunga na Hinga Weze; ni ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo serivisi zo gufasha abahinzi n’aborozi “KOPABINYA Farm Services Center”.

Perezida wayo, Mukakomeza Donathille yavuze ko Hinga Weze yabateye inkunga ingana na miliyoni 70; aho   kuva muri Gicurasi 2021 batangiye ibikorwa byo gucuruza inyongeramusaruro n’imiti babyegereza abahinzi n’abandi bacuruzi bo hasi ku giciro bari basanzwe bajya kubifatiraho i Kigali.

Yavuze ko bigisha abahinzi uko bakoresha inyongeramusaruro no guhinga imbuto z’indobanure. Aborozi bakabigisha uburyo bwo gufata neza amatungo. Yagize ati “nta kinshimisha nko kubona umworozi yazanye intama ye cg ihene ngo veterineri arebe ikibazo ifite”.

Mukakomeza agaragaza ko mbere batarakorana na Hinga Weze amafaranga yabo bayashoraga mu kugura imitungo itimukanwa nk’amashyamba n’ibindi  ndetse byabagoraga kumenya uko binjiza ariko ubu mu kwezi kwa mbere bagitangira gucururiza muri  KOPABINYA FSC binjije ibihumbi 236 ariko ubu bageze aho binjiza miliyoni 3 n’ibihumbi 600 ni ukuvuga miliyoni 1 n’ibihumbi 900 mu bijyanye n’ubuhinzi na 1 n’ibihumbi 700 mu bijyanye n’ubworozi.

Mukakomeza anavuga ko batangiye kumanura ibikorwa byabo, aho bazashyiraho zone eshatu, iya Kaduha, Mushubi na Gasaka bakahashyira ushinzwe ubuhinzi n’umuvuzi w’amatungo.

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 40 barimo abagore 12 n’abagabo 28 ifite gahunda yo guhugura abantu bazajya bafasha abahinzi gutera imiti yaba mu myaka ndetse n’amatungo kugira ngo bajye bamenya doze batera. Ikindi kandi bazanahugura ba bakarani kugira ngo bamenye uburyo birinda igihe bapakira cyangwa bapakurura imiti.

Inzu ya Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe KOPABINYA Farm Service Center.

Hinga Weze yanateye inkunga Koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Karere ka Karongi “KADECO”.

Perezida wa KADECO, Ngabonziza Ange yavuze ko bamaze imyaka 5 bakorana na Hinga Weze, aho muri Mutarama 2021 babahaye inkunga ya miliyoni 20 bituma babasha kwegereza inyongeramusaruro abahinzi ndetse n’ibyo bagurisha byikuba inshuro 3.

Ngabonziza agaragaza ko mbere bacuruzaga nka miliyoni 1 ku kwezi ariko ubu bacuruza hagati ya miliyoni 8 na miliyoni 9 ku kwezi. Iyi Koperative igizwe n’abantu 20 barimo abagore 6 n’abagabo 14.

Kampani Nkundas Ltd nayo yatewe inkunga na Hinga Weze ingana na miliyoni 25; ikorera mu karere ka Nyabihu, Nkundimana Jean Damascene ninyirayo, yatangiye ibikorwa byo gucuruza inyongeramusaruro muri 2009. Atangira gukorana na Hinga Weze 2017 aho bamwigishije uko bagura ibikorwa, gucunga neza igishoro no gufata neza abakiliya. Kuri ubu yinjiza asaga miliyoni 2 ku kwezi ni mugihe mbere yinjizaga ibihumbi 200.

Hinga weze yanahaye inkunga Uwayisaba Pacifique wo mu Karere ka Ngororero ingana na  miliyoni 19  inamufasha gushyira ubucuruzi bwe ku murongo .yatangiye gucuruza inyongeramusaruro 2012, umushinga  Hinga Weze batangiye gukora 2018 .

“Ntangira nari mfite igishoro gito, nacuruzaga ifumbire gusa ariko ubu byose byajemo, ku munsi nacuruzaga nka miliyoni 2 ariko ubu yariyongereye na miliyoni 4 ku munsi turazicuruza.”

Umushinga Hinga Weze wanahaye inkunga ya miliyoni 25 kampani DAVET ikorera mu Karere ka Bugesera icuruza inyongeramusaruro.

Mukayirere Adeline, uyihagarariye yavuze ko bakorana na Koperative zitandukanye bakabafasha mu buhinzi kuva 2015.

Mukayirere avuga ko mbere mu kwezi bacuruzaga atarenze ibihumbi 500, ariko nyuma yo guhabwa inkunga na Hinga Weze ya miliyoni 25 bakongeraho miliyoni 30 ibikorwa byagutse kuri ubu bakaba binjiza arenga miliyoni 4, igihe cy’ihinga cyo kikaba akarusho kuko bashobora kugera kuri miliyoni 10 ku kwezi. Bakaba baratangiye gukorana na Hinga Weze 2019.

Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukorera mu turere 10; Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 18 =