Amaterasi akorwa n’umushinga Green Gicumbi yafashije abahinzi kongera umusaruro

Amwe mu materase yakozwe n'umushinga wa Green Gicumbi; kuri ubu hakaba hahinzeho ingano.

Ni mu masaha y’agasusuruko, abaturage bo mu Kagari ka Rugerero, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Gicumbi bari mu mirimo itandukanye mu mirima yabo iri mu misozi yashyizweho amaterasi ku buso bunini. Imyaka iri kuri ayo materasi irasa neza ku buryo abaturage bizeye kuzahakura umusaruro mwiza.  Nsekanabo Claudine, umwe mu baturage dusanze muri iyo mirimo asobanuye ko, umusaruro wabo wiyongereye kuva ubwo Umushinga Green Gicumbi wabakoreraga amaterasi.

“Ubu turahinga tukeza kuko imirima yacu itakigundurwa n’isuri. Umushinga Green Gicumbi wadukoreye amaterasi meza bituma ubuhinzi bwacu burushaho kuduha umusaruro”

Mugenzi we nawe dusanze mu murima ariwe Karugahe Athanase nawe avuga ko amaterasi yamufashije kuzamura umusaruro.

“Kuva twabona amaterasi, umusaruro wanjye w’ibiribwa warazamutse kuko mbere nasaruraga toni eshatu none ubu ni enye”.

Karugahe Athanase, ari mu murima we w’ingano.

Aba bahinzi ni urugero rw’uko umushinga Green Gicumbi urimo guhindura ubuzima bw’Abanyagicumbi binyuze mu bikorwa ubagezaho bibafasha mu buhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega k’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (FONERWA). Kimwe mu bikorwa by’uyu mushinga byahinduye ubuzima bw’Abanyagicumbi cyane ni amaterasi kuko aka gace gafite imisozi ihanamye yatumaga abahinzi batabona umusaruro ushimishije bitewe n’uko ubutaka bwera bwatwarwaga n’isuri.  Uyu mushinga umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri ha zisaga 500 mu karere ka Gicumbi.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, avuga ibyo bamaze gukora nibyo bazakora mu gihe cy’imyaka 6.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi avuga ko amaterasi yakozwe yitezweho gufasha abaturage kuzamura umusaruro, kugira imirire myiza no kubona amafaranga aturutse mu musaruro wabo. Yagize ati “Mu rwego rwo kurwanya isuri umushinga Green Gicumbi ukora amaterasi y’indinganire, ugateramo ibiti bivangwa n’imyaka birimo ubwatsi abaturage bagaburira amatungo yabo. Ibiti kandi bituma ubutaka bugumana imyunyu ikenewe mu butaka kugira ngo bukomeze kwera. Mbese ibintu byose dukora bifite isano no kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, gufasha abahinzi kugira imirire myiza ndetse no gukirigita ifaranga binyuze mu bikorwa bitandukanye”.

Imbonerahamwe igaragaza ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kugera ku baturage iboneka ku rubuga rwa FONERWA (website).

Ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi.

Uretse amaterasi ibindi bikorwa umushinga umaze gukora bifasha abaturage ba Gicumbi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere harimo gutera ibiti, gusazura amashyamba, gufata amazi y’imvura hakoreshejwe ibigega.  By’umwihariko ku birebana no gufata amazi abagenerwabikorwa b’umushinga bashyiriweho uburyo burambye butuma batabura amazi yo gukoresha nk’uko bisobanurwa na Fulgence DUSABIMANA umukozi wa FONERWA ushinzwe guteza imbere ibikorwaremezo.

“Ubu turimo kugerageza uburyo bwo gufasha abaturage gufata amazi. Twahereye ku ngo 70, ubu hano hari ibigega bya metero kibe eshatu kuri buri rugo kimwe kimwe, ni ukuvuga ibigega 70. Ikigega rero cya metero kibe eshatu kibereye umuturage, mu rwego rwo kubona amazi yo gukoresha. Ariko na none ntabwo cyafata amazi yose y’inzu mu gihe cy’imvura, ubwo iyo yuzuye agasaguka ikigega duhita tuyamanura tugashyiraho amatiyo akaza akajya mu bindi bigega dufite biri munsi y’ubutaka (underground). Dufite ibigega bitanu biri munsi y’ubutaka, buri kimwe gifite metero kibe ijana ni ukuvuga ko dushobora kubika metero kibe 710 muri uyu mudugudu”.

Nk’uko byagarutsweho  n’umuyobozi wungirijwe ushinzwe  ubukungu mu karere ka Gicumbi Uwera Parfaite, yavuze  bishimishije ko abanyamakuru nk’ijisho rya rubanda bafatanyije n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye kubungabunga ibidukikije bizahindura ubuzima bw’abaturagwe babasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe iki gikorwa kimaze imyaka ibiri gikorwa mu Karere ka Gicumbi , hari ibigaragarira amaso y’abantu byahindutse bizera ko mu myaka itandatu giteganyijwe kuhakorera bizaba byiza kurushaho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 1 =