Ibibazo by’Afurika ni ibyacu ntawundi tubisiganya

Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye ibiganiro bya Pan African Movement kuri Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana

Mu bukangurambaga bwo gusobanurira urubyiruko Pan African Movement bwabereye mu karere ka Rwamagana, rwasobanuriwe ko gushyira hamwe kw’abanyafurika aribyo bizageza Afurika ku iterambere rirambye bashakira hamwe ibisubizo by’ibabazo ifite.

Hon Musoni Protais, Umuyobozi mukuru wa Pan African Movement k’urwego rw’igihugu yagize ati “Afurika twifuza, niba ufite ikibazo, mugenzi wawe niwe ukwiriye kukugira inama kugira ngo icyo kibazo ugisohokemo, ikindi kandi abanyafurika bakagira ubumwe kugira ngo bashobore gukemura  ibibazo byabo. ” Yakomeje avuga ko Afurika iri mu biganza by’abanyafurika, bakaba bagomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo, ntakuba nyamwigendaho, wahura n’umukecuru wananiwe kwizanira amazi ugahaguruka ukajya kumushakira amazi, kuko iyo utubashye uba usuzuguye, utaye umuco.

Hon Musoni yakomeje avuga ko Afurika  ikungahaye izubakwa n’abanyafurika bashaka ibisubizo bazana iterambere ryihuse, ntakwironda ,bagahunga amacakubiri. Yagize ati: turashaka Afurika iha amahirwe buri wese ndetse nuwananiwe ukamuha amahirwe ukamuzamura, Afurika ifite umutekano, Afurika ikomeye ishobora kuvuga ngo natwe muri Afurika iki ntitugishaka, Afurika ishingiye ku ineza y’umuturage wayo.

MUFURUKI Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  yagize ati “ tugomba kwishyira hamwe tukikemurira ibibazo bitandukanye nk’abanyarwanda, nidushyira hamwe tukabikemura tuzakemura n’ibibazo by’Afurika. Icyo bidusaba rero ni ugushyira hamwe, tukumva ko ibibazo ari ibyacu ntawundi tubisiganya ari natwe tugomba kubibonera igisubizo.”

Mufuruke yakomeje avuga ko Intara y’iburasirazuba nibyumva n’izindi Ntara zikabyumva twese tuzazamukira rimwe, dushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo dufite muri Afurika.

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko ubu bukangurambaga ari uburyo bwiza bwo kuganiriza abanyeshuri Pan African Movement, kubera ko abanyeshuri baturuka mu mpande zose z’igihugu, akaba ari intumwa nziza kugira ngo batange amakuru y’uburyo bagomba gukunda igihugu bagakunda n’Afurika.

Ikindi ngo nuko ubu bukangurambaga bugiye gushyirwa mu ma club akorera mu mashuri yose no muri buri murenge, mu kagari no muri buri mudugudu, kugira ngo iyi gahunda ya Pan African Movement ikwirakwire mu Karere ka Rwamagana.

Uwase Belyse ni umunyeshuri muri Kaminuza yagaragaje ibibazo bakunze guhura nabyo, harimo inda zitateganijwe, ibiyobyabwenge, ruswa mu nzego zose, kwitinya nk’abanyafurika bumva ko ibisubizo cyangwa amakiriro y’urubyiruko ari mu bihugu byo hanze. Avuga ko  igisubizo nk’urubyiruko biteguye guhangana n’ibi bibazo, kuko imbaraga, n’ubushake babifite.

Nyuma y’ibiganiro by’ubukangurambaga kuri Pan African Movement, urubyiruko rwakinnye umukino ugira uti  “Afurika twese hamwe ntacyo tutashobora dushyize hamwe”.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 ⁄ 1 =