Ni byiza gushimirwa ukiriho, Cecile  Kayirebwa Ikirenga ku nshuro ya 1

Cecile Kayirebwa, Ikirenga mu Bahanzi ku nshuro ya mbere, kuwa 8 Werurwe 2020

Iki gitaramo kiswe Ikirenga mu Bahanzi, cyateguwe mu rwego rwo kwimakaza umuco nyarwanda, kuwukundisha abandi no gushimira abahanzi.  Umubyeyi  Cecile Kayirebwa niwe watoranijwe ko azashimwa ahabwa impano ndetse akazasusurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Umubyeyi Kayirebwa watangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku Karubanda i Butare mu mwaka 1960, ubu akaba ari mu karere ka Huye, indirimbo ye Umunezero  niyo yafunguraga ibiganiro bya Radio Muhabura, mu gihe cy’intambara yo kubohora u Rwanda. Akaba ariwe uzashimirwa ku nshuro ya mbere  mu gitaramo kizaba ku italiki ya 8 Werurwe uyu mwaka, ubwo haza hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Indirimbo z’uyu mubyeyi, abantu batari bake bakunze kandi bagikunda harimo : Arihe ?, Impuruza, Inzozi, None twaza mwajyahe, Ikizungerezi, ubumanzi,  Marebe atembaho amaribori,  Uwicyeza, Iwacu, Rwanda, Inkindi, Numukobwa, Rwabazigama, Inyange, Tarihinda, Ikirindo, Urubambye ingwe, Cyuza, Muhoracyeye, Rwanamiza  n’izindi.

Ntagengwa Omar niwe wazanye iki gitekerezo, anemeza ko kizaba ngaruka mwaka.  Agira ati « abahanzi bari mubatuma umuco runaka usakara hose bityo ugomba gusigasirwa. Kandi ni byiza gushimira umuntu akiriho nawe akamenya ko hari abishimira ibyo yakoze. » Uzajya ashimirwa azajya yitwa Ikirenga.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, imyanya y’icyubahiro VVIP ni amafaranga y’ u Rwanda 20.000, ahasanzwe 10.000, ahasigaye 5.000 kubazagura amatike mbere.  Naho uzagura tike ku munsi w’igitaramo VVIP 25.000, VIP 15.000 ni 10.000 hasigaye hose.

Kwinjira ni uguhera saa kumi z’umugoroba (16h), igitaramo gitangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h).

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 19 =