Huye:Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ku bujurire bwa Munyemana
I Paris mu Bufaransa, urugereko rw’ubujurire rukomeje kuburanisha urubanza rwa Dr Sosthène Munyemana ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarahamijwe n’urukiko rwa Rubanda mu 2023 agahanishwa igifungo cy’imyaka 24.Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, bavuze ku bujurire bwe basaba u Bufaransa kubaha ubutabera, akabazwa uruhare bahamya ko yagize mu rupfu rw’Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatangajwe mu gikorwa cyari kigamije kumenyesha abarokotse Jenoside aho urubanza rw’ubujurire rwa Dr Munyemana rugeze. Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 2 Ukwakira 2025, cyahuje itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera ku manza zibera mu Rwanda no hanze yarwo, b’abanyamuryango ba PAX PRESS, hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Tumba.
Abenshi mu barokotse Jenoside bibanze ku gusaba ubutabera bushingiye ku gihano Munyemana yari yarakatiwe mu rubanza rwa mbere.
Umwe mu babyeyi barokotse Jenoside yagize ati:
“Munyemana ni ukuri azabazwe ibyo yakoze. Ubutabera u Bufaransa buzaduha nk’ubwo baduhaye ubwa mbere. Ndahamya ko n’ubwa kabiri bazaduha ubutabera. N’iyo yakatirwa imyaka bari bamuhaye mbere, baba baduhaye ubutabera.”
Undi mubyeyi we yagaragaje icyifuzo cye ko urukiko rutaha agaciro ubwiregure bwa Dr Munyemana, agendeye ku kuba yariboneye abatutsi bari bakingiranwe mu yahoze ari segiteri Tumba, nyuma bakaza kwicwa.
Yagize ati:
“Yarafunguye (Munyemana), yarabanje yinjiramo arongera arasohoka. Inama yabaye hafunze harimo abantu benshi bareberaga mu madirishya, baraye barunze imbere. Inama irangiye barabajyana, umuryango wanjye barawumara. Ikifuzo cyanjye ni uko bataha agaciro ibyo avuga yiregura. Mu by’ukuri, igihano yari yarahawe ntaho gihuriye n’ibyo yakoze.”
Perezidante wa IBUKA mu Murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire, yavuze uko bakiriye ubujurire bwa Munyemana.
Yagize ati:
“Ku bujurire bwa Sosthène, ni nko gukinisha abantu. Ntabwo bwadunejeje. Twifuza ko muri ubu bujurire, ibyashingirwaho mbere byakongera gushimangirwa, kandi nibyongera kumuhama, agakatirwa burundu.”
Nyuma y’ibiganiro, habayeho umwanya wo gusura ahantu hatandukanye mu nkengero z’inyubako yahoze ari segiteri Tumba (ubu hakoreramo akagari ka Gitwa), ahakunze kugarukwaho n’abatangabuhamya benshi baba abo mu Rwanda n’abari mu Bufaransa, kubera ibikorwa byibasiye inyokomuntu byahakorewe.
Hasuwe icyobo cyari cyarubatswe n’umuhungu wa nyakwigendera Karamage, kivugwa ko cyajugunywemo Abatutsi barenga 400, Dr Sosthène Munyemana akabigiramo uruhare. Hasuwe kandi ahabereye inama Munyemana yavugiragamo amagambo ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, ndetse n’aho Munyemana yari atuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ubuhamya butandukanye ku byaha Dr Sosthène Munyemana yari yarahamijwe, ndetse no gusura ahantu hatandukanye, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye u Bufaransa kubaha ubutabera, urukiko rukamuhamya ibyaha byose aregwa.
Urubanza mu bujurire rwa Dr Sosthène Munyemana rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 16 Nzeri 2025, rukazasozwa ku ya 24 Ukwakira 2025 mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa.
NYIRANGARUYE Clémentine
