“Gushyira abatutsi mu nyubako za leta nka Segiteri ntibyari bigamije kubakiza” -Umutangabuhamya
Mu cyumweru cya kabiri cy’ urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène MUNYEMANA, urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bufitanye isano n’ibyaha yahamijwe ku rwego rwa mbere n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 24, igihano yajuririye.
Bimwe mu byo akurikiranweho harimo kuba yari afite urufunguzo rw’ahahoze ari ibiro bya Segiteri Tumba, ubu hakorera akagari ka Gitwa, aho abatutsi bafungirwaga mbere yo kwicwa.
Laurien NTEZIMANA, umwe mu batangabuhamya wumviswe kuwa mbere tariki 29 Nzeli 2025 yabajijwe niba gushyira abatutsi mu nyubako za Leta nka Segiteri bitari bigamije kubakiza cyangwa kubarinda by’igihe gito.
We ariko yavuze ko byari guterwa n’umugambi w’uwabashyizemo, ariko avuga ko na we ubwe yari yarahishe abana mu kigo cy’impfubyi cyari gihari mbere ya Jenoside, akaba ari na we wagikurikiranaga nk’umuyobozi wa CARITAS.
Abajijwe niba we ubwe yari kuba yarashyize abo bana mu nyubako za leta, nko mu biro bya segiteri kugira ngo abarinde, NTEZIMANA yasubije agira ati: “Kubashyira mu biro bya leta byari kuba nko kubakatira urwo gupfa, kuko byari kuba nko kubashyira ku karubanda”.
Yongeye kubazwa iki kibazo n’abunganira abaregera indishyi, uyu mutangabuhamya yemeje ko guhuriza abantu hamwe mu nyubako za Leta no mu nsengero byari bigamije korohereza abicanyi.
Abajijwe n’abunganira uregwa niba abatusti barahungiraga mu nyubako za leta cyangwa barajyanwagayo ku gahato, Ntezimana yagize ati”Hari abajyagayo ku bushake kuko bizeraga kuharindirwa, abandi bakajyanwayo ku gahato. Gusa baje kumenya ko aho hantu ahubwo ari ahantu bagombaga kwirinda.”

Bamwe mu barokotse bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, ubwo baganiraga n’itsinda ry’abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, bakora inkuru z’ubutabera, ku wa 02 Ukwakira 2025, ryari ryabasuye bagaragaje ko abaharokokeye ari mbarwa.
Umwe muri bo yagize ati “Icyo nzi ni uko abatutsi bazanaga hano babakuragamo bajya kubica. Abo bazanagamo mbere bazanagamo abandi bo batakirimo”.
Undi mubyeyi na we warokotse yagize ati “Abafungiwe mu biro bya segiteri binjiragamo, ariko uwasohotsemo warokotse ni umusaza umwe na we watabarutse mu minsi ishize”.
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati”Sosthène MUNYEMANA yari umuganga w’indwara z’abagore, ntitwumva rero ukuntu umuntu wari umuganga yari afite urufunguzo rwa segiteri kandi atari umuyobozi?”
Abarokotse bo mu murenge wa Tumba, bavuga ko abatutsi barenga 200 mu bafungiwe muri segiteri Munyemana yari afitiye urufunguzo, bivanwagamo bakajya kwicirwa hafi y’ibyo biro.

Aburana ku rwego rwa mbere, Sosthène MUNYEMANA yahakanye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyakora yemera ko urufunguzo rwa segiteri Tumba yarutunze ndetse ko hari abo yafunguriye bagahungiramo.
Gashugi Jean Marie Vianney, komiseri muri Ibuka ushinzwe ubutabera mu Murenge wa Tumba, we yagize ati “Kuba yemera ko hari abo yafunguriye bagahungira mu biro bya segiteri , azatwereke abakiriho kuko hari abo yari azi”.
Gashugi akomeza avuga ko nkuko bari bahawe ubutabera mu rubanza rwa Munyemana ku rwego rwa mbere, bizeye ko no mu bujurire bazabubona. Ati”Twizeye ubutabera, ni na cyo dukeneye rwose”.
Urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana rwatangiye tariki 16 Nzeli 2025, bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 24 Ukwakira 2025. Aburana afunze, bitandukanye n’uko yaburanaga ataha mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere.
Nadine Umuhoza
