U Bufaransa: Dr. Munyemana yakatiwe igifungo cy’ imyaka 24 mu rw’ubujurire
Nyuma y’ibyumweru bitandatu aburana, urukiko rwa rubanda rw’ubujurire (cour d’assises d’appel) rwa Paris rwakatiye Dr. Sostène Munyemana gufungwa 24 rumaze kumuhamya ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni umwanzuro wasomye kuri uyu wa kane tariki 23 Ukwakira 2025, ahagana saa yine na mirongo ine n’itanu z’ijoro (22h45) ku isaha y’i Paris n’i Kigali.
Iki gihano ni cyo yari yahawe kuwa 23 Ukuboza 2023 ubwo yaburanaga ku rwego rwa mbere. Gusa urukiko rwa rubanda rwa Paris rwari rwamuburanishije icyo gihe, rwari rwanzuye ko mu myaka 24 yari yakatiwe gufungwa harimo umunani (8) yagomba gufungwa uko byagenda kose (huit ans de sûreté), nyuma akaba ashobora gusaba kurekurwa bitewe nuko yitwaye muri gereza.
Umwanzuro wafashwe uyu munsi n’urukiko rw’ubujurire, ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ntacyo wasobanuye kuri iyo ngingo.
Dr. Sosthène Munyemana yakatiwe igifungo cy’imyaka 24, mu gihe ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kuwa kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 bwari bwamusabiye guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Uyu munyarwanda waburanishijwe n’ubutabera bw’u Bufaransa yaburanaga afunzwe.
Mu gihe cy’uru rubanza rwe mu Bujurire, abatangabuhamya batandukanye bamushinje kugira uruhare muri Jenoside, harimo no kuba yari afite urufunguzo rw’ahahoze ari ibiro bya Segiteri Tumba (ubu ni mu karere ka Huye) ahafungirwaga Abatutsi mbere yo kujya kwicwa hakaza kurokoka umuntu umwe gusa.
Uru rubanza rwatangiye tariki 16 Nzeli 2025, rukaba rwapfundikiwe kuri uyu wa kane tariki 23 Ukwakira 2025, nyuma y’amasaha arenga arindwi urukiko rwiherereye.
