Hinga Weze yatanze imigozi y’ibijumba yatewe ku buso bwa Ha 4

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru Wungirje mu mushinga USAID Hinga Weze, ari mu gishanga cya Rwangingo ya 1, ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga C, aho bateye imigozi ikungahaye kuri vitamine A

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya C, umushinga wa USAID Hinga Weze na RAB (Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi)  bafatanije n’abaturage bo mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo gutera imigozi ikungahaye kuri vitamine A, mu gishanga cya Rwangingo ya 1 ku buso bwa hegitali 4.

Iki gishanga kingana na hegitali 6, murizo hegitali 4 zateweho imigozi yera ibijumba bizwi ku izina rya orange byifitemo vitamine A, izindi 2 zisigaye zizaterwaho imboga ; harimo amashu, idodo, caroti, ibitunguru inyanya n’intoryi.

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru Wungirje mu mushinga USAID Hinga Weze, yatangaje ko muri icyi gihembye cy’ ihinga C kirangwa n’izuba, haba hakenewe imyaka ihingwa mu bishanga kugira ngo yunganire iy’imusozi iba yararangije kwera, abantu bagakomeza babona ibiribwa. Akomeza avuga ko ibi bijumba bizunganira mu buryo bubiri aribwo kwihaza mu biribwa mu gihe indi myaka y’imusozi izaba yarasaruwe no gukemura ikibazo kijyanye n’imirire mibi. Gusa ngo ibijumba sibyo byonyine bikemura iki kibazo ahubwo hari n’imboga bakaba barimo gufasha abahinzi kubihinga muri iki gihe, mu turere twose Hinga Weze ikoreramo uko ari 10.

Niyigena Emmanuel perezida wa koperative GIMACO (Gitoki Maize Cooperative) ikorera muri iki gishanga, imaze imyaka 6, isanzwe ihingamo ibigoli, soya n’imboga. Yavuze ko iki gihembye aricyo batangiye guhingamo ibijumba bikungahe kuri vitamine A babifashijwemo na Hinga Weze, bitewe nuko igihembwe gishize bahuye n’ibiza ubutaka bwabo bukangirika, bakagana Hinga Weze ikabafasha kubona imbuto z’iyi migozi kugira ngo bahangane n’inzara, kuko abahinzi ntacyo basaruyemo soya yose bari bahinzemo yatwawe n’umwuzure.

Mu gishanga cya Rwangingo ya 1 , ahatewe imigozi y’ibijumba bikungahe kuri vitamine A

 

Nsigayehe Ernest umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo avuga ko bateganya guhinga hegitali 551, imbuto, imboga zinyuranye n’ibijumba. Kugira ngo bihaze mu biribwa banasagurire isoko. Mu karere kose bakaba bazatera hegitali 108  y’imigozi ikungahe kuri vitamine A, babifashijwemo na Hinga Weze. Ndetse ngo banatangiye guhinga inyanya, intoryi na watermelon.

Uyu muyobozi yanavuze ko uretse ubuhinzi, Hinga Weze ibafasha mu bukangurambaga itanga inyigisho, mu mirire myiza, n’isuku.

Umushinga USAID Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’ Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, intego akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 17 =