Covid-19:Ba rwiyemezamirimo bato bakwiriye gutekerezwaho bagahabwa amafaranga mu kuzahura ubukungu

Teddy Kaberuka, Inzobere mu bukungu waganiriye na The Bridge ku izahuka ry'ubukungu bwazahajwe na COVID19.

Mu kiganiro kirambuye, The Bridge Magazine yagiranye na Teddy KABERUKA inzobere mu bukungu ku bijyanye nuko inzobere mu bukungu zibona ingaruka za Covid-19 ku bukungu bwu Rwanda, mu ishusho y’ubucuruzi, guhanga imirimo n’umusaruro w’ingamba zashyizweho zo kuzahura ubukungu; Kaberuka yatangajeko ba rwiyemezamirimo bato bakwiriye gufashwa bagahabwa amafaranga mu kigega cyashyizweho na Leta yu Rwanda mu kuzahura ubucuruzi bwabo bwahungabanye.

Ikiganiro cyose The Bridge yagiranye na Teddy KABERUKA

The Bridge Magazine: Teddy KABERUKA muri inzobere mu bukungu. Mubona ingaruka za Covid-19 ku bukungu bwu Rwanda zihagaze gute mubirebeye mu ishusho y’ubucuruzi no guhanga imirimo?

Teddy KABERUKA: Mu mikorere ya kiriya kigega; ni ikigega gisa nkaho cyashyiriweho cyangwa se gifasha kuzahura ibikorwa binini ntabwo ari ba rwiyemezamirimo batoya bafashwa mu ishusho yanjye nk’umuntu ureba ubukungu muri rusange; uhura n’abantu bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ingaruka za COVID19. Hari icyiciro cy’abakora imirimo iciriritse gikeneye gufashwa haramutse habonetse ubushobozi bw’amafaranga muri kiriya kigega gishinzwe kuzahura ubukungu; nabo batekerezwaho.

The Bridge Magazine: Teddy mwakurikiranye ingamba guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanyijwe na Covid-19, izi ngamba muzibona mute munakurikije ibyo mumaze kuvuga mubona byahungabanye?

Teddy KABERUKA: Ingamba nazishyira mu byiciro; hari ingamba zari zigamije ko abaturage batandura zagize ingaruka, izindi z’ubuzima abantu bavurirwa ubuntu n’ingamba z’ubukungu aho Leta yashyizeho ikigega cyashyiriweho kuzamura ibigo binini byari bisanzwe byishyura imisoro bifite ibitabo by’ibaruramari bigasaba ingoboka.

The Bridge Magazine: U Rwanda ruri mu bihugu byashyize ingufu mu gukingira abaturage babyo, uku gukingira abaturage inzobere mubona biza gufasha gute muri gahunda zo kuzahura ubukungu bw’igihugu?

Teddy KABERUKA: Iyo urebye umubare w’abantu bakingirwa buri munsi ni ibintu bikwereka ko uko tugira amahirwe abantu benshi bagakingirwa; igihombo cy’ubukungu cyatewe n’ikibazo cy’indwara kiragabanuka. Ntabwo rero wakemura ikibazo cy’ubukungu udakemuye ikibazo cy’ubuzima.Niyo mpamvu urukingo ari kimwe mu gisubizo ibihugu byabonye, navuga ko ari amahirwe ko u Rwanda rwabonye inkingo.

The Bridge Magazine: Nibyo hari uruhare rwa Leta mu kuzahura ubukungu ariko hari n’umuturage aba akwiye kwitwara ate?

Teddy Kaberuka: Ikigaragara ni uko abaturage bamaze kugaragaza ko bafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo bagomba gukora, abakorera hamwe bagakora birinda.

The Bridge Magazine: Hari abantu bahawe ubufasha bw’amafaranga ngo bibafashe kuzahura ibikorwa bito by’ubucuruzi, ariko dusanzwe tunabona ko hari igihe banki zihangayika ziti abantu tubaha inguzanyo bagahomba kuko baba bazikoresheje ibindi bitari ibyo bazisabiye.Aba bo bahawe amafaranga yo kuzahura ibikorwa byabo wabaha iyihe nama?

Teddy KABERUKA: Ibigo byabonye amafaranga ni ibigo binini kandi ikiranga ibigo binini ni ugukoresha amafaranga yabo neza ni igihe cyo kugabanya ibihombo byabaye, inzego z’ubuyobozi zubatse neza ariya mafaranga ni inguzanyo ntabwo ari impano nubwo bayafashe mu buryo buboroheye ariko bazayishyura ni byiza ko bayakoresha neza baziko bazayishyura.

The Bridge Magazine: Muri rusange mubona Covid-19 isize amasomo yahe mu birebana n’ibikorwa bishobora gufasha igihugu mu gukomeza gusigasira ubukungu n’imibereho y’abaturage mu bihe bikomeye nka biriya by’icyorezo gituma imipaka ifungwa?

Teddy KABERUKA: Isomo ryarabonetse ko igihugu kigomba gushyiraho uburyo bwahangana n’icyorezo icyo aricyo cyose kuko kiza gitunguranye, ikindi mu mikorere ya buri munsi ni uko byagaragaye ko ushobora gutaha uziko ejo uzajya ku kazi bugacya bitagishoboka; isomo ryo kwizigamira ni ikintu nibaza ko abantu bose bavanyemo isomo; ayo waba winjiza yose ugomba kwiga kuzigama kugira ngo bizagufashe. Ikindi ni uko abantu bize gukora bari mu rugo. Ni imikorere mishya bavanyemo amasomo kubera ko Covid-19 ntiyatwemereraga kugenda uko abantu biga amasomo mashya niko ababyarira inyungu. Urebye nk’abantu bacururiza kuri internet bariyongereye bikubye incuro zirenga 10, uyu munsi icyo washaka uri mu rugo bakikuzanira.

The Bridge Magazine: Ukurikije uko ibintu bihagaze ubu ufite ikizere kingana gute / umuturage akwiriye kugira ikizere kimeze gute cyangwa gishingiye kuki ku birebana n’izahuka ry’ubukungu?

Teddy Kaberuka: Ubukungu ntibwazamutse ahubwo bwasubiye inyuma ku rwego rw’igihugu n’umuntu ku giti cye kugira ngo azasubire ku murongo ntibiri hasi y’imyaka ibiri. Ibyo rero bisaba kwizirika umukanda kugira ngo ubuzima buzahuke.

The Bridge Magazine: Murakoze

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 19 =